RFL
Kigali

Perezida Kagame yavuze ibitaramenyekanye ku bageni barajwe muri Stade anakomoza ku bajya gufatwa bagahamagara Ambulance-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:1/05/2021 10:23
2


Kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Mata 2021 Perezida Kagame yayoboye Inama yaguye y’iminsi ibiri ya Komite y'Umuryango FPR Inkotanyi yabereye i Rusororo ku cyicaro cy’uyu muryango, atangaza byinshi birimo n'ibitaramenyekanye ku bageni barajwe muri Stade ya Kicukiro barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 bigatigisa imbuga nkoranyambaga.



Tariki 05 Mata 2021 hatangajwe amakuru y'uko Polisi y'u Rwanda yaraje muri Stade abantu 57 barimo umukwe n'umugeni barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, bibabaza abatari bacye barimo n'umuhanzikazi Clarisse Karasira na Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie wagaragaje ko yatewe agahinda kenshi n'aba bageni bituma abemerera imyenda bifuza yose mu iduka rye Zoi. Hoteli yitwa Onomo nayo yababajwe n'aba bageni ibemerera kurara mu nyubako yayo mu ijoro ry'urukundo.

Kubona umukwe n'umugeni baraye muri Stade bambaye imyenda y'ubukwe byatanzweho ibitekerezo binyuranye, bamwe bashima icyemezo cyo kubaraza muri stade, abandi benshi batunga agatoki Polisi y'u Rwanda bayishinja 'kutagira ubumuntu'. Bumvikanishaga ko niba abageni bakoze amakosa koko, bari bakwiriye gushakirwa ikindi gihano kitari ukurazwa muri Stade cyangwa se banayirazwamo bakambara indi myenda itari iy'ubukwe. Icyakora aba bose, ntibari bakamenye amakosa aba bageni bakoze.


Perezida Kagame yayoboye Inama yaguye ya FPR Inkotanyi

Ingabire Marie Immaculée, umuyobozi uhagarariye Umuryango Mpuzamahanga Urwanya Ruswa n'Akarengane (Transparency International) mu Rwanda, icyo gihe yanze kuripfana, agaragaza ukuri kwe kwari gushaririye benshi muri iyo minsi ukurikije ibyandikwaga ku mbuga nkoranyambaga ku irazwa muri stade ry'aba bageni. Hari aho yagize ati "(...) Twese Covid-19 twayitinyiye ko tuzi ko yica n'abo itishe irabazahaza, none ngo Polisi yacu ikomeze irebere abantu bashaka koreka igihugu? Come on!".

Ingabire Marie Immaculee mu butumwa bwe yagiye anyuza ku bitekerezo by'abantu batandukanye ku rubuga rwa Twitter, we yavugaga ko kabone n'ubwo abageni baba bakoze ubukwe koko, ariko bakarenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, bakwiriye nabo kurazwa muri stade. Ati "Guhesha agaciro umuturage ni ukumureka agashyira abantu mu kaga ko kurwara Covid-19? Mujye muceceka, abayirwaye n'abo yatwaye abantu muba mubatoneka, keretse niba mutemera ko bahari, ariko jye ndabazi".

Yibukije abantu ko Covid-19 ari icyorezo kandi ikaba ikomeje kwica abatari bacye, asaba abanyarwanda gukomeza kwirinda iki cyorezo cyugarije Isi n'u Rwanda rurimo. Ati "Abarenze ku mabwiriza agamije kurinda ubuzima bw'abanyarwanda twese, ni bo bari mu makosa. Ari bo, ari n'ababavugira bakwiye kugira isoni kuko Covid-19 ni icyorezo kandi irica. Sindumva umuntu wishwe no kubahiriza amategeko n'amabwiriza". Yaje kwandika nanone ati "Ahubwo tubikuremo isomo". 

Perezida Kagame yatangaje ukuri kutamenyekanye ku bageni barajwe muri stade


Kuri uyu wa Gatanu, mu Nama yaguye ya Komite y'Umuryango FPR Inkotanyi, Perezida w'u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame yakomoje ku bantu barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 barimo n'abageni barajwe muri stade. Ati “(...) Abaraye muri stade, ntabwo ari stade gusa, ubanza hari n'abaraye muri za prison (gereza) ahari cyangwa n'ubu barimo, hari n’abandi barusimbutse ku mpamvu zindi zitandukanye, hari n’abakoraga ibitari byo bamenya ko abantu baje kubafata bakambara iby’ubukwe byarangiza bikajya kuri za mbuga ngo ehhhh ibintu byacitse, ngo mutinyuka no gufata n’abageni?” 

Umukuru w'Igihugu yahishuye ko abageni bafashwe bakarazwa muri stade, bari bibereye mu bindi bikorwa, bumvise ko Polisi ije kubafata, bahita bashaka vuba na bwangu imyenda y'abageni, ntibabona n'umwanya wo kuyitera ipasi. Ati “Ahubwo ngira ngo ikibazo kibazwa ni ukuvuga ngo ariko n’abageni burya batinyuka kwica amategeko?" (Abari mu nama ya FPR bahise bakoma amashyi).

"Usibye ko hari ibyo nasomaga kuri izo mbuga, baje kumbwira ko abo bantu bitwa ko bafatiwe mu bukwe, ni abantu bagize batya bari mu bindi nabyo wenda bijyanye n'ubukwe, bumvise ko abapolisi baje, baranyaruka barihinda bajya gushyiramo imyambaro y’ubukwe ariko muzitegereze neza amafoto iyo myenda nta n'ubwo iteye ipasi, ntabwo babonye umwanya, babihubujeyo gusa". 


Perezida Paul Kagame yakomoje ku bandi bantu barenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, bajya gufatwa bagahamagara 'ambulance' (imbangukiragutabara) bigize abarwayi, ibi akaba avuga ko bidakwiriye. Ati "Abandi bajya kubafata, bagahamagaza ambulance ngo ni abarwayi, cyangwa ababuze uko bava hamwe bajya ahandi, ugasaga abashoferi ba ambulance n'abandi bose bagiye muri ibyo, n'ibindi byinshi. 

Yananenze bamwe mu bayobozi, ati "Hari abayobozi nabo bagera aho bakatwangiriza, yaba ruswa, yaba gukora ibintu bitari mu nshingano ufite, cyangwa se ukaba ufite inshingano ukazitezukaho ukajya gukora ibindi. Ibyo ntabwo bijyanye n'ibyo duhora tuvuga, ibyo duhora twifuza ko dukora kugira ngo igihugu cyacu gitere imbere. Kandi dukwiriye kubikora mu buryo budasanzwe kuko imiterere yacu n'ibibazo duhangana nabyo ntabwo bisanzwe. Ugiye gukora ibintu mu buryo busanzwe, twebwe RPF, nk'abanyarwanda, ntabyo wageraho". 


Inama yaguye ya FPR Inkoranyi yateranye kuri uyu wa Gatanu

REBA HANO IJAMBO RYA PEREZIDA PAUL KAGAME







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nzaba ndora 2 years ago
    turashima nyakubahwa rwose,ariko ibyabaye twese twarabibonye daaa!!!ark ibyo police yakoze biragayitse ninasubira tuzongera tuyigaye daaa!!ntakugendera kubyamahanga
  • Niyonizeye jead2 years ago
    Dushimire umukuru wigihugu ko amenya ibibangamiye abanyarwanda bose abantu bose bamenye isi .ihangayitse kubera covid19 tudafite. ubuzima ntitwakora ubukwe dushimire pezida wacu porokagame utugejekwiterambere





Inyarwanda BACKGROUND