RFL
Kigali

Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda baba muri Guinea Bissau bibutse ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:1/05/2021 8:59
0


Tariki ya 29 Mata 2021, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda baba mu gihugu cya Guinea Bissau bibutse ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Uyu muhango witabiriwe n’abantu bagera kuri 30 barimo na Jean Pierre KARABARANGA, Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal unashinzwe Ibihugu bya Guinea Bissau, Mali, Cabo Verde na Gambie



Iyo gahunda yaranzwe no gucana urumuri rw’icyizere, umunota wo kunamira inzirakarengane zizasaga miliyoni zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’ubuhamya n’ubutumwa.

Abana biga mu ishuri “Ecole Française” muri Guinea Bissau batanze ubutumwa bwihanganisha abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi. Umuyobozi w’iryo shuri, mu ijambo rye yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari icyaha ndengakamere kandi ko yemejwe n’Umuryango Mpuzamahanga.


Bamwe mu bitabiriye uyu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 27

Perezida w’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Guinea Bissau, Moise SANDE, yahamagariye abantu bose kwamagana abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi n’abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside aho baba bari hose.

Umwe mu Banyarwanda baba muri Guinea Bissau, Ndorimana Mubiligi, mu buhamya bwe yagarutse ku mateka mabi y’ivangura yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, agaragaza ko n’ubwo Jenoside yabaye afite imyaka 12, nk’utarahigwaga muri icyo gihe yabonye uko Abatutsi bishwe bazira gusa uko baremwe.

Yagaragaje ko ingengabitekerezo y’urwango yabibwe mu Banyarwanda harimo n’abana bato bo mu mashuri abanza. Yashimye ingabo zari iza FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi zari ziyobowe na Nyakubahwa Paul KAGAME, anashishikariza Abanyarwanda gukomeza inzira y’ubumwe n’ubwiyunge no guharanira guteza imbere igihugu.

Ambasaderi Jean Pierre KARABARANGA, mu butumwa bwe, yashimiye Abanyarwanda baba muri Guinea Bissau uko bateguye gahunda yo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi. Yagarutse ku mateka mabi y’ivanguramoko yaranze u Rwanda kuva mu 1959 kugeza mu 1994. Yasobanuye ukuntu abatutsi bishwe urw’agashinyaguro muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Ambasaderi Jean Pierre KARABARANGA yagaragaje ko n’ubwo amahanga yatereranye Abanyarwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ingabo za FPR Inkotanyi zaranzwe n’ubutwari zari ziyobowe na Nyakubahwa Perezida Paul KAGAME, zayihagaritse.


Ambasaderi Jean Pierre KARABARANGA aganiriza abitabiriye uyu muhango

Yahamagariye Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda kurwanya mu buryo bwose bushoboka, imvugo n’ibikorwa byose bijyanye n’ihakana n’ipfobya bya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera. Yahamagariye by’umwihariko urubyiruko gukomeza gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda no guharanira ejo heza h’u Rwanda.


Abana biga mu ishuri “Ecole Française” muri Guinea Bissau






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND