RFL
Kigali

Chorale Christus Regnat yasohoye indirimbo irata ibikorwa by’indahangarwa Imana ikorera muntu-VIDEO

Yanditswe na: Steven Rurangirwa
Taliki:29/04/2021 12:02
0


Christus Regnat iri mu zikomeye muri Kiliziya Gatolika, yagarutse mu ngamba ihanika urwunge mu munihiro mberamatwi maze isohora amashusho y’indirimbo yabo nshya bise ‘Umukozi w’umuhanga’ irata ibikorwa by’indahangarwa Imana ikorera ikiremwa muntu.



Iyi ndirimbo yahimbwe na Iyambonye Arcade umwe mu banyamuziki ba Chorale Christus Regnat. Igitekerezo cy’iyi ndirimbo ‘Umukozi w’Umuhanga’ n’ibikorwa ndengabumenyi bwa muntu, Imana igirira muntu maze nk’umuhanzi abikuramo igitekerezo cyo kurata ibigwi by’Imana Nyagasani yo abantu bakesha ibyiza byose batunze.

Iyi ndirimbo yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Emmy Pro muri Universal Record na Bob Pro muri The Sound Studio n’aho amashusho (Video) yatunganyijwe Aimee Pride muri Universal Record. Mu 2020, Chorale Christus Regnat yasohoye indirimbo zinyuranye zakunzwe zirimo ‘Mama Shenge’, ‘Ca Akabogi’, ‘Mu maboko yawe’ n’izindi.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'UMUKOZI W'UMUHANGA' YA CHORALE CHRISTUS REGNAT

Chorale Christus Regnat ni Korali imaze kuba ubukombe mu makorali ya Kiliziya Gatolika ikaba ibarizwa muri Paruwasi Regina Pacis/Remera.

Ni korali igizwe n’abaririmbyi bari mu byiciro bitandukanye by’imyaka, aho usangamo urubyiruko rw’abasore n’inkumi, abagore n’abagabo, amajigija n’ibikwerere ndetse n’abegeye hejuru ho gato mu myaka.

Abo bose rero intego nyamukuru yabo ni uguhanika amajwi basingiza iyabahanze, rugira, rugaba rumeza-buzima, rudasumbwa, Imana musumbabihe n’andi mazina menshi abantu bita Imana.

Usibye kandi gusingiza Rurema bananyuzamo bakidagadura mu zindi ndirimbo zifasha umuryango Nyarwanda bishimira impano y’ubuzima rugaba yabagabiye bityo ntibibabere imipaka kuko umuziki utagira imbibi kandi ntugire n’ururimi.

Chorale Christus Regnat yasohoye amashusho y’indirimbo yabo nshya yise “Umukozi w’umuhanga”Chorale Christus Regnat igizwe n’abaririmbyi bari mu byiciro bitandukanye by’imyaka

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'UMUKOZI W'UMUHANGA' YA CHORALE CHRISTUS REGNAT









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND