Taliki ya 27 Mata 2021, Ambasaderi w’u Rwanda mu Bihugu bya Senegal, Guinea Bissau, Mali, Gambie na Cabo Verde, Nyakubahwa Jean Pierre KARABARANGA yashyikirije Nyakubahwa General Umaro Sissoco Embalo, Perezida w’Igihugu cya Guinea Bissau impapuro zimuhesha uburenganzira bwo guhagararira igihugu cy’u Rwanda muri Guinea Bissau.
Bwana Jean
Pierre Karabaranga yashyikirije uyu mukuru w’igihugu ibaruwa anamuha indamukanyo
ya kivandimwe ya mugenzi we w’u Rwanda Nyakubahwa Perezida Paul KAGAME.
Perezida Umaro Sissoco Embalo yasabye ko Ambasaderi KARABARANGA yamugereza indamukanyo ye kuri Nyakubahwa Perezida Paul KAGAME.
Yagaragaje ko ashima ubuyobozi bwa Nyakubahwa Perezida Paul KAGAME bwagejeje Abanyarwanda ku bumwe n’ubwiyunge, imibereho myiza n’iterambere rirambye.
Ambasaderi Jean Pierre Karabaranga na Perezida wa Guiena Bissau
Nyakubahwa Perezida Umaro Sissoco Embalo yongeyeho ko asangiye na Nyakubahwa Perezida Paul KAGAME icyerekezo cy’iterambere ry’Umugabane wa Afurika. Perezida Umaro Sissoco Embalo yavuze ko Guinea Bissau yiyemeje gukomeza gushimangira umubano mwiza hagati y’Ibihugu byombi.
Ambasaderi
Jean Pierre KARABARANGA ku ruhande rwe yavuze ko amahirwe n’icyizere cyo
guhagararira u Rwanda na Nyakubahwa Perezida Paul KAGAME muri Guinea Bissau
azabikoresha mu guteza imbere ubutwererane no gushimangira umubano hagati
y’ibihugu byombi.
Ambasaderi Jean Pierre KARABARANGA yari aherekejwe na Madamu we Viviane UWICYEZA n’Umujyanama wa Kabiri muri Ambasade y’u Rwanda muri Senegal, Madame Anitha KAMARIZA.
TANGA IGITECYEREZO