RFL
Kigali

“Hashobora kuzapfa abantu benshi” Umuherwe Elon Musk nyiri Space X yatangaje ko mu ngendo zijya kuri Mars hashobora kuzabamo kubura ubuzima

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:27/04/2021 15:00
1


Nyuma y'uko ikiremwamuntu kimaze kwigenga mu bibera ku Isi gisigaye gikora ibishoboka byose ngo kirebe ko cyabaho nta mpungenge hifashishijwe ikoranabuhanga. Ibigo biri gushaka gutuza muntu mu isanzure harimo Space X ya Elon Musk na Blue Origin ya Jeff Bezos! Kuki Elon yavuzeko mu ngendo zo kuri hashobora kuzaburiramo ubuzima?



Elon Musk ni umuherwe wa kabiri ku Isi, akaba na nyiri ibigo byinshi gusa ibizwi cyane ni bibiri ari byo Tesla na Space X iri gutegura ingendo zijya ku Mars. Bwana Musk aganira na Fox News yatangaje ko muri izi ngendo zo kujya kuri Mars zishobora kuzatwara ubuzima bwa benshi.

Impamvu nyamukuru bwana Musk yatanze yavuzeko bashobora kuzabura ibyo kurya byiza bityo bikaba byatuma benshi babura ubuzima bakagaruka ku Isi batagihumeka. Elon Musk yagize ati”Ushobora gupha, ntabwo bigiye kuba ibyizerwa ndetse bashobora no kutagira ibyo kurya byiza” ibi yabitangarije Peter Diamandis umuhanga muri science akaba n’uwashinze ikigo cya X Prize Foundation.Elon Musk agaruka kubatangaza inkuru zivuga kuri uru rugendo rwo kogoga isanzure yagize ati“Ibikorwa byo kwamamaza uru rugendo bigomba kuzerekana uburyo bizaba ari bibi kandi binateye ubwoba doreko bishoboka ko hari n’igihe kugaruka ku Isi uri muzima bishobora kudashoboka” Musk, yunzemo agira ati”Mu byukuri abantu benshi bashobora gupha mu ntangiriro, gusa bishobora kuzasiga umukoro mwiza ndetse no kumenyera uko ibintu bikorwa”.

Uyu muherwe uri gushora imali mw’ikoranabuhanga aho yahereye mwisholamali ry’imodoka za gatangaza yavuzeko atari ibyaburi wese kuba yakora ubu bucuruzi ndetse ko bisaba kubikunda ndetse no kuba ufite ubumenyi.

Ikigo cya Space X kimaze kohereza ibyogajuru byinshi doreko kimaze kohereza rockets zirenga ijana mw’isanzure. Bwana Musk atangazako muri 2026 azaba afite abantu yatuje kuri Mars binyuze mu kigo cye cya Space X.

Space X n’ikigo kimaze kuba inyamibwa doreko kimaze kugenda gikora uduhigo turimo utwo gukorana na NASA ndetse kikanakora imwe mu mishinga iba yarananiye NASA. Kuyu munsi wa none Elon Musk ahanganye na Jeff Bezos haba mubutunzi ndetse binaba agatereranzamba iyo bigeze kuri Space X na Blue Origin ya Bezos. Blue Origin nacyo n'ikigo gifite intego yo gukora ingendo zo mw’isanzure ariko kikaba gikubitwa ishuro na Space X mu munsi k’uwundi. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • dvd2 years ago
    Muri Mars niho hehe?





Inyarwanda BACKGROUND