RFL
Kigali

Byinshi kuri filime ‘Igihirahiro’ ya Karinda Isaïe irimo ubutumwa bukomeye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/04/2021 9:33
0


Umukinnyi wa filime n’ikinamico Karinda Isaïe yatangiye gusohora amashusho ya filime y’uruhererekane yise ‘Igihirahiro’ ifite inkuru ikoze neza kandi itanga inyigisho, ndetse igashimisha uyirebye wese.



Filime ‘Igihirahiro’ yahimbwe kandi yandikwa na Karinada Isaie umwe mu banditsi bakomeye mu Rwanda bandika Ikinamico, filime, akanakina kandi Ikinamico aho akinira Mashirika, Urunana DC, Talents Care n’ahandi henshi hatandukanye. 

Iyi filime ikinwamo n’abakinnyi bakomeye muri Cinema Nyarwanda duhereye kuri uyu Karinda Isaie watwaye igikombe cy’umukinnyi mwiza wa 2020 muri Rwanda International Movie Awards.

Hari kandi Uwamahoro Clarisse ukina yitwa Belise, Nkurunziza Jean De Dieu ukina yitwa Shema, Sugira Frorance wamamaye cyane muri filime Nyarwanda zitandukanye aho akina muri iyi filime yitwa Teta n’abandi.

Iyi filime hari amashusho yayo mato yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga umugore akubita umugabo we yamwihoreye, aho abantu batunguwe bibaza niba abagabo nabo bahohotera cyane. Aya amashusho yageze mu nzego zitandukanye zirimo Minisiteri n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha bazagukurikirana basanga ari filime yarimo ikinwa.

Filime ‘Igihirahiro’ igaragaramo ingaruka zo kwihorera; ihohoterwa rikorerwa abagabo rikozwe n'abagore, ihohoterwa rikorerwa abagore rikozwe n'abagabo, kwihangana no mu bihe by'amage ukaba intwari, urukundo, imibanire yifuzwa ku bashakanye, uburere Mboneragihugu n'ibindi.

Iyi filime yuhakiye ku nkuru y’abahungu babiri b'impfubyi bavukana; umukuru yitwa Rwema umuto yitwa Shema. Bapfushije Ababyeyi babo bakiri bato umwe afite imyaka umunani undi afite imyaka icumi.

Bindwanyeho barakura bariga barangiza Kaminuza bashaka akazi banakora mu kigo kimwe. Inzu iwabo babasigiye niyo bose babanamo banayishakiyemo abagore.

Ni etaji igeretse bamwe baba hejuru abandi bakaba hasi. Uyu munsi barahangana n'ibibazo byinshi batiteje birimo inzigo bafitiwe bitewe n'amakosa ababyeyi babo basize bakoze.

Papa wabo yabyaranye n'undi mugore kera aramwica hasigara uruhinja none rwakuze rurashaka kwihorera kuri basaza be kuko ni Umukobwa.

Usibye ibi kandi, umukuru witwa Rwema urushako rwaramunaniye kuko mu myaka ibiri amaze ashinze urugo amaze gutandukana n'abagore babiri.

Murumuna we nawe usibye ibibahiga afitanye ikibazo gikomeye n'uwo bashakanye kuko babuze urubyaro.

   

Brinella akina yitwa Maya

 

Karinda Isaie akina yitwa Rwema ari nawe mwanditsi w’iyi filime

 

Sugira Florence akina yitwa Teta akaba umugore wa kabiri wa Rwema

 

Uwamahoro Clarisse akina yitwa Belise, ari umugore wa Shema

  

Nkurunziza Jean de Dieu akina yitwa Shema. Ni Murumuna wa Rwema

Kayitesi Juliette akina yitwa Chance, ari mu bayoboye umugambi wo kwivugana Rwema na Shema muri gahunda yo kwihorera

KANDA HANO UREBE IGICE GISHYA CYA FILIME 'IGIHIRAHIRO'  YA KARINDA ISAIE

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND