RFL
Kigali

Abazatoza irerero rya Paris-Saint Germain mu Rwanda bamenyekanye

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:26/04/2021 14:32
0


Kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Mata 2021, ni bwo abazatoza irerero rya Paris Saint Germain mu Rwanda bashyizwe ahagaragara nyuma y’iminsi itatu bari bamaze mu mahugurwa.



Nyinawumuntu Grace usanzwe umenyerewe mu ikipe ya AS Kigali y’abagore, yatoranyijwe mu bazaba bayoboye iri rerero rizaba riherereye mu karere ka Huye.

Ku wa Gatanu tariki ya 16 Mata 2021, ni bwo abatoza 18 binjiye mu mahugurwa y’iminsi itatu yari agamije gutoranya itsinda ry’abatoza bazayobora irerero ry’iyi kipe y’ubukombe ku Isi igihe kuzashinga mu Rwanda.

Abatoza bose bitabiriye ayo mahugurwa ni: Bazirake Hamimu, Dushimimana Djamila, Hakizimana Fidèle, Hakizimana Jean Baptiste, Mbabazi Alain, Nonde Mohamed, Murekatete Hamida, Ndacyayisenga Daniel, Niyibizi Enock, Nsengiyumva Jean Damascène, Nsengiyumva François, Ntakirutimana Bonaventure, Ntibatega Mohamed, Nyinawumuntu Grace, Rumanzi David, Tegibanze Eric, Umunyana Seraphine na Uwineza Pacifique.

Nyuma y’iminsi itatu y’amahugurwa, umutoza mukuru w'irerero rya PSG mu Bufaransa Mr Benjamin Houri, yatoranyije itsinda ry’abatoza bazayobora irerero ry’iyi kipe mu Rwanda hagendewe uko bigaragaje haba mu buryo bwo mu ikayi (theoretical) ndetse no  bikorwa (practical) bijyanye n’isuzuma bakoreshejwe, haba mu buyobozi bwa Tekinike ndetse no mu batoza.

Abatoranyijwe kuzayobora irerero rya PSG mu Rwanda:

- General Manager: Theonas NDANGUZA

- Technical Responsible: Grace NYINAWUMUNTU

- Coaches:

    Hamida MUREKATETE

    Alain MBABAZI

    David Rumanzi

    Nonde Mohamed

Grace Nyinawumuntu niwe muyobozi wa tekinike mu irerero rya PSG mu Rwanda

Abatoza batoranyijwe nyuma y'imisi itatu bahugurwa na Benjamin Houri utoza irerero rya PSG mu Bufaransa





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND