Mirongo inani ku ijana mu bazakoresha ibikoresho bishya bya Apple ntibazongera kugira icyo binjiriza Facebook bitewe n’uburenganzira busesuye bagiye guhabwa mu bijyanye no gucunga ibikorwa byo kwamamaza bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.
Ikoranabuhanga rishya ry’ibikoresho bya Apple ikompanyi
kabuhariwe mu gutunganya ibikoresho bigezwe birimo imashini telephone n’ibindi.
Rigiye gutanga uburenganzira busesuye bwo kwemera ukaba
wanahakana kubikorwa byari bisanzwe byizana byo kwamamaza mu gihe urimo
ukoresha telephone na Ipad yawe.
Iki gikorwa kikaba kiza kubangamira ikompanyi rurangiranwa yungukiraga muri ubu buryo bwari busanzwe. Binyuze mu buhanga bwo kwamamaza hifashishijwe murandasi.
Iyo ntayindi ni facebook yanamaze kumvikana ivuga ko ibyo Apple
igiye gukora birimo kwikunda mu rwego rwo hejuru.
Apple ikoze ibi kuko ibifitemo inyungu mu kwagura isoko ryayo
ryo kugurisha ibikoresho byayo. Ibikoresho bya Apple kugeza ubu bifatwa
nkibyambere bitanga umutekano wo kurwego rwo hejuru kuri bene byo.
TANGA IGITECYEREZO