Cinema Nyarwanda iri kugenda itera imbere uko bwije n’uko bukeye. Ibi byashimangiwe na Sonia na Samingo bemeje ko filime banditse bakayita ’Iyo mbimenya’ igiye guhindura byinshi mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda.
Mu kiganiro na INYARWANDA, aba bombi batangaje ko filime
yabo igiye guhindura byinshi, binyuze mu buryo yanditse ndetse no mu gitekerezo
cyayo nyirizina. Samingo yagize ati” Ikintu cyatumye dutekereza kwandika iyi
filime ni story y’umukobwa w’inshuti yanjye. Uyu mukobwa yari abayeho nabi yari
afite umugabo ariko wamucaga inyuma, umuryango we warimo amayobera atoroshye. Mbese
urugo rwabo rwarimo gucana inyuma cyane. Ibi rero nkimara kubyumva byatumye
ntekereza kubyandikamo filime ikaba yaba isomo no ku bandi".
Ubusanzwe abakobwa ni bo basenyera abagabo babo ariko icyantunguye ni uko umwana w’umuhungu yasenyeye se kandi yaramureze akamurera mu buzima bubi, gusa maze umwana akaza gusenyera se”. Sonia yavuze ko urubyiruko rw’ubu rukwiriye gufasha hasi rukamenya kubaha abakuru. Ndetse yongeraho ko iyi filime ikwiriye kuba isomo rikomeye ku banyarwanda bose kimwe n’Abanyafurika. Iyo mbimenya Series ni filime ikinirwa mu karere ka Rubavu.
TANGA IGITECYEREZO