Abahanga bati "burya iyo wabyaranye n'umuntu muba mwagiranye igihango gikomeye kuko ntimwatandukana burundu kandi muhuzwa n'amaraso", kandi bakavuga ko "abakiranye neza bongera". Diamond Platnumz yerekeje muri Afurika y'Epfo gusura umuryango we.
Diamond Platnumz kuri ubu ari i Pretoria muri Afurika y'Epfo, aho yagiye gusura abana be babiri yabyaranye na Zari Hassan. Uyu muhanzi w'icyamamare muri Afurika bikaba agahebuzo muri Tanzania yaherukaga gusura Zari n’abana be mu Ugushyingo 2020 icyo gihe hari hashize imyaka ibiri na Zari na Diamond batandukanye nabi muri Gashyantare 2018.
Diamond ari kwa Zari
Uyu muhanzi akaba n'umuyobozi wa Wasafi, Diamond yakiriwe neza n'umugore we Zari batandukanye ndetse n'abana babiri, Tiffah na Prince Nillan, aba bana bagikubita Se amaso, Diamond bihutiye kumuhobera nyuma yo kugera mu rugo rwabo, Diamond, yagize ibihe bidasanzwe hamwe n'abana be, yahise yisanzura kuko yabanje kwirebera ibitambuka kuri Televiziyo mbere yo kurya ibyo Zari yateguye.
Mu rukurikirane rwa videwo yasangiwe ku mbuga nkoranyambaga, Diamond na Zari basaga n'abishimye kandi bagirana ibiganiro baryohewe no guhura mbere y'uko bajya kuryama. Diamond n'umugore we, bose ni ibyamamare muri Afurika y'Iburasirazuba, rimwe na rimwe bahakanye ko bongeye kubyutsa urukundo ariko bagashimangira ko bazarera abana babyaranye.
Zari Hassan
Diamond uri ku isonga muri muzika ya Afurika
TANGA IGITECYEREZO