RFL
Kigali

Amerika: Umupolisi yarashe umwana w'umukobwa w'imyaka 16 ahita apfa

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:22/04/2021 10:49
0


Mu gace ka Ohio muri Amerika hongeye kugaragara umupolisi wakoze amahano yo kurasa umwana w'umukobwa w'imyaka 16 ubwo yarari mu kivunge cy'urungano barwanaga nyuma y'uko polisi yari ihamagawe kuza kubakiza birangira irashe umwe muri bo.



Ni nyuma y'amasha macye gusa abanyamerika by'umwihariko abirabura bishimiraga ko umupolisi Derek Chauvin wahamwe n'icyaha cyo kwica, uyu ni uwishe George Floyd ubwo yamushingaga ivi mu ijosi ryamubujije guhumeka maze agapfa.

Ibi byishimo byabo by'uko George Floyd yabonewe ubutabera ntibyatinze kuko mu gace ka Ohio muri Columbus hagaragaye umupolisi warashe umwana w'umukobwa witwa Ma'Khia Bryant w'imyaka 16 gusa agahita yitaba Imana.


Mbere y'uko polisi irasa uyu mwana ukiri muto yari yabanje guhamagarwa isabwa kuza gutabara abana barwanaga bivugwa ko umwe afite icyuma gishobora gukomeretsa bagenzi be. Mu kuhagera ni bwo polisi yarashe Ma'Khai Bryant w'imyaka 16 y'amavuko.


Amashusho ya Camera yerekanywe na polisi yo mu gace ka Columbus yerekanye uko iri nsanganya ryabaye. Aya mashusho yerekanye ikivunge cy'abakobwa b'urungano barwanaga barimo Ma'Khai Bryant wari ufite icyuma mu ntoki. Polisi ikaba yahise imurasa ako kanya yitaba Imana.

Muri aya mashusho kandi yerekanye uyu mupolisi warashe Ma'Khai Bryant avuga ati 'Afite icyuma mu ntoki' maze undi muturage wari hafi aho amusubiza ati "Wimurasa ni umwana n'ubundi icyo cyuma ntacyo yagikoresha arashaka gukanga abo bari kurwana gusa". Gusa polisi yakomeje yegera Ma'Khai Bryant iramurasa.


Mu masaha macye ashize polisi ya Columbus yatangaje umupolisi wakoze aya mahano ko ari uwitwa Nicholas Reardon ndetse ko agiye gukurikiranywa n'ubutabera. Umuryango wa Ma'Khai Bryant waganiriye n'itangazamakuru harimo nyina wabo witwa Hazel Bryant wari uhari ubwo Ma'Khai yaraswaga yagize ati ''Birababaje ibyabaye, Ma'Khai yari umwana mwiza ntiyarakwiye kwicirwa ku muhanda nk'imbwa''.


Paula Bryant nyina wa Ma'Khai Bryant wishwe yagize ati ''Mfite intimba ku mutima nkeneye ko umwana wanjye abona ubutabera".Umuyobozi mukuru wa gace ka Columbus witwa Andrew Ginther yatangaje ko umujyi wabo wababajwe cyane n'ibyabaye kuri Ma'Khai Bryant ndetse asezeranya ko umupolisi wamwishe agiye gukurikiranywa n'ubutabera.


Ibi bibaye nyuma y'uko abanyamerika bari batangiye kwishimira ko bwa mbere umupolisi ahaniwe kwica umwirabura w'inzirakarengane, gusa iki gikorwa cyerekanye ko hakiri inzira ndende yo guca umuco wa polisi itwara ubuzima bw'abirabura uko bwije n'uko bukeye nk'uko Andrew Ginther yabitangaje.

Src:www.BBC.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND