RFL
Kigali

Imikino ya Gicuti: APR vs Rutsiro, Kiyovu Sport vs Police - Amakuru avugwa mu makipe

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:22/04/2021 11:17
0


APR FC ntirahura na Rutsiro FC mu mukino w'irushanwa, Police yo igiye gukina na Kiyovu nyuma yo gusitara mu Bugesera.



APR FC niyo ifite igikombe cya Shampiyona iheruka, gusa kuva yasubukura imyitozo uyu niwo mukino wa mbere igiye gukina, aho icakirana na Rutsiro ikubutse i Gisenyi iri kumwe n'umukinnyi mushya.

Rutsiro FC abakinnyi bayo bose barahari kandi biteguye kwitwara neza nyuma yo kugura Rutahizamu Ndarisanze Jean Claude avuye mu Burundi.

Ndarusanze yabaye umwe mu bakinnyi bafite ibitego byinshi ubwo yakinaga muri As Kigali ndetse yiteguye no kubyerekana muri uyu mwaka.


Rutsiro yageze Kigali 

APR FC nk'ibisanzwe ifite abakinnyi bayo bakomeye ndetse bamaze iminsi batanga umusaruro mu ikipe y'igihugu Amavubi.

Umukino uraba saa ngahe?

Amakipe yombi aramanuka mu kibuga ku isaha ya Saa 15:00 pm za Kigali

Umukino urabera he?

Sitade Amahoro i Remera niyo iri bwakire uyu mukino nyuma y'uko sitade ya Nyamirambo irimo gusanwa. Nta televisiyo n'imwe iri buze kwerekana uyu mukino ndetse n'abafana ntibemerewe kwinjira ku   kibuga.

Undi mukino urahuza Police FC na Kiyovu Sports

Police FC iraba igiye gukina umukino wayo wa 2 wa Gicuti nyuma y'umukino banganyijemo na Bugesera FC igitego kimwe kuri kimwe. Police ihabwa amahirwe ku gikombe cy'uyu mwaka, igiye guhura n'ikipe ya Kiyovu Sport itarabona umutoza mukuru, kuko Karekezi Olivier ataragera mu Rwanda.


Kiyovu na Police FC n'ikipe zikunze guhangana cyane 

Abafana b'urucaca biteze kubona abatoza nka Camarade, ndetse na Kalisa bayoboye iyi kipe ndetse bamwe banavuga ko bikunze bayikomezanya mu gihe Karekezi yakomeza gutinda. Ngando Omar na Abed ntibaragera mu Rwanda kuko ngo banze kuva mu Burundi badahawe amafaranga yabo. 

Umukinnyi Ngendahimana Eric ukinira Kiyovu Sport, agiye gukina n'ikipe yabereye Kapiteni ndetse yakiniye imyaka isaga 6. Ni kimwe na Twizerimana Martin Fabrice na we ukina mu bo hagati ba Police FC, agiye guhura bwa mbere n'ikipe yahozemo.

Umukino iratangira ku isaha ya Saa 15:00 pm ubere ku kibuga cya Kiyovu Sport kiri i Nyamirambo ku mumena.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND