RFL
Kigali

Danny Vumbi yahaye umukoro Bruce Melodie wo kumuririmbira indirimbo ivuga ku buzima bwe anavuga uburyo yamurijije mu ndirimbo ‘UMUGOZI’

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:22/04/2021 8:37
0


Semivumbi Daniel [Danny Vumbi] ari mu bahanzi nyarwanda bahiriwe n’ukuboko k’ubwanditsi bw’indirimbo. Hari n’abafamufata nka nimero ya mbere mu Rwanda mu kwandika indirimbo cyane ko yanditse indirimbo nziza kandi zagiye zikundwa mu bihe bitandukanye.



Umuhanzi Danny vumbi wakunzwe cyane ubwo yakoraga indirimbo yise 'Ni danger' yavuze ko indirimbo aherutse gukorana na Bruce Melodie bakayita 'Umugozi' ari indirimbo yamurijije ubwo yari ari kuyandika kandi nyamara atari ibintu byabayeho ahubwo ari ibyo yitekerereje akandika indirimbo ariko ikaza kumuriza. 

Yagize ati "Nkimara kwandika igitero cya mbere amarira yazenze mu maso, kuko numvaga ibyo bintu bibayeho byaba ari bibi". Danny vumbi kandi yavuze ko haramutse hakozwe indirimbo ivuga ku buzima bwe yayita 'Agahebuzo' cyangwa 'Igitangaza' kubera ko ngo ibintu byose yagiye yifuza akiri muto bigenda bimubaho ndetse avuga ko iyo ndirimbo yaririmbwa n'umuhanzi Bruce Melodie kuko yumva yayiririmba mu ijwi ryiza.

Indirimbo 'Umugozi' y’uyu muhanzi ubarizwa muri Kikac Music yasohotse ku tariki 19 Kamena 2020, hari kuwa Gatanu, ifite iminota 03 n’amasegonda 59’. Ni imwe mu ndirimbo zari ziri kuri Album "Inkuru nziza" Danny Vumbi yiteguraga gusohora iherekejwe n’igitaramo yari gutegura azakorera kuri Internet.

Ubwo uyu muhanzi yaganiraga na INYARWANDA yavuze ko yanditse iyi ndirimbo yishyize mu mwanya w’umuntu ushobora gufata icyemezo cyo kwiyahura nyuma y’uko uwo yakunze amugaragarije ko batajyanye.


                Danny Vumbi yifashishije umugore we mu mashusho y'indirimbo

Ati “Nyandika nishyize mu mwanya w’umuntu wakunze undi ariko we ntamukunde biramuremerera kugeza ku rwego rwo kumva yakwiyahura. Si inkuru mpamo ni igihangano.”

Yari ibaye indirimbo ya kabiri aba bahanzi bakoranye nyuma y’iyo bakoranye yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Uyu muhanzi kandi aherutse gukora indirimbo 'Urukundo rwambere' yifashishijemo umugore we mu mashusho,ni indirimbo imaze ibyumweru bitatu ikaba imaze kurebwa n'abasaga ibihumbi 35.

                   REBA HANO 'UMUGOZ'I INDIRIMBO YARIJIJR DANNY VUMBI


REBA HANO INDIRIMBO URUKUNDO RWAMBERE DANNY VUMBI AHERUTSE GUSOHORA











TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND