RFL
Kigali

Mu Bwongereza: Nta kwambara agapfukamunwa ku banyeshuli bo mu yisumbuye guhera muri Gicurasi

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:21/04/2021 17:10
0


Nyuma y’itegeko ryagiyeho kuwa 8 Werurwe, bwana Gavin Williamson umunyamabahanga muri Minisiteri y’Uburenzi mu Bwongereza yatangaje ko abanyeshuli biga mu mashuli yisumbuye batazongera kwambara udupfukamunwa nyuma y’itegeko riteganyijwe gushyirwaho kuwa 17 Gicurasi 2021.



Isi imaze iminsi igera kuri 521 iri kurwana n’icyorezo cyayiteye gitunguranye aho cyaje gifite umuvuduko mu gukwirakira kinaba imbarutso y’umwuka mubi hagati y'abatuye Isi ndetse benshi irabahitana abandi babana nayo n'ubwo kuyimenyera byabaye ingume.

Kuri iyi nshuro ikijyanye n’uburezi ni ikintu cyadindiye ndetse bamwe bahagarika amasomo hagamijwe kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo, gusa Leta zimwe na zimwe zashyizeho amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo mu mashuli babona kuyakomorera. 

Uyu munsi wa none bwana Gavin Williamson uhagarariye uburezi mu Bwongereza yatangaje ko abanyeshuli bigaga bambaye udupfukamunwa batazongera kutwambara kuva kuwa 17 Gicurasi 2021 nyuma y’itegeko rishya rigiye gushyirwaho.

Uyu mutegetsi yatangaje ko abanyeshuli bari bamaze igihe barashyiriweho itegeko ribasaba kwambara agapfukamunwa, rizavaho bakazajya bakambara ku bushake ariko nta tegeko rihana utakambaye rihari.


Bwana Gavin Williamson avuga ko mu gihe umunyeshuli azajya aba ari ahantu hamwemerera gusiga metero 1 hagati ye na mugenzi we bizajya biba atari ngombwa kwambara agapfukamunwa ko kazajya gakenerwa mu gihe ibyo guhana intera ya metero bizaba biba byanze. Gusa ikindi ni uko iri tegeko rizaza rireba abiga mu mashuli yisumbuye gusa.

Nyuma y'uko iri tegeko rishyizweho, ababyeyi benshi batanze ibitekerezo harimo abatabyishimiye gusa ku ruhande rw'abarimu benshi bavuga ko bishobora kugorana kugenzura abana. Banagaruka ku bijyanye na gahunda yo kongera igihe cyo kwiga hagamijwe kunoza amasomo aho bamwe bavuze ko bagomba gukoresha imyitozo ngororamubiri, guhabwa imyitozo y’ibyigwa myinshi bityo bikaba byabafasha kwiga neza kandi mu gihe gito!  

Mu minsi ishize mu Bwongereza abaturage biraye mu mihanda n'inzoga nyuma yo gukomorera utubari nyuma y'igihe kinini twari tumaze dufunze! 

Src: Dailymail

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND