RFL
Kigali

Bobi Wine buri munsi ari guha amafaranga Abayisiramu kuri Mobile Money muri iki gihe cy’imimsi 30 y’igisibo

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:21/04/2021 14:34
0


Umuhanzi akaba n’umuyozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi NUP, Bobi Wine, ari guha amafaranga abayisiramu muri iki gihe cy’igisibo.



Uyu muhanzi usanzwe ari umusiramu ari gutanga amafaranga ku bafana be babarizwa muri iri dini. Aya mafaranga yiswe ayo kugura Iftar ari kuyohereza kuri Mobile money ariko nanone ngo ku munsi ayaha umunyamahirwe umwe gusa.


Mbabazi Lucky umunyamakuru wa Capital FM yamaze gucakira amafaranga

Mu bamaze kuyacakira harimo Mbabazi Lucky Rahma umunyamakuru ukorera Capital FM. Mu kiganiro akorana na Gaetano Kaggwa mu gitondo kuri iyi Radiyo, yavuze ko yatunguwe no kubona ubutumwa bwa Madame Barbie Kyagulanyi umugore wa Bobi Wine usanzwe ari inshuti ye bumubwira ko ari umunyamahirwe Taata (MP Bobi Wine) yahisemo guha amafaranga yo kugura Iftar.

Ni ibyishimo byinshi hari aho yagize ati ”Yaranyandikiye ati Taata (MP Bobi Wine) nanjye twahisemo kujya duha Iftar umusiramu umwe buri munsi, uyu munsi rero ni wowe twahisemo, nshobora kukoherereza amafaranga kuri iyi telephone?”.


Amafaranga ari koherezwa kuri mobile money

Yakomeje avuga ko mu masegonda 10 gusa amafaranga yahise amugeraho ariko yirinda gutangaza umubare wayo. Icyakora yakomeje avuga ko ugereranyije na iftar ayo mafaranga ari menshi. Akomeza ashimira Bobi Wine umuyobozi w’ishyaka NUP ati ”Wakoze cyane Bobi ku bwo umutima mwiza”.

REBA UKO BYARI BIMEZE ARI KUBARA IYI NKURU MU KIGANIRO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND