RFL
Kigali

Mu gihe cy'amezi 8 bari bamaze bakorana yakoze indirimbo imwe! Tacona yagwingije umuziki wa Fireman cyangwa yawuteje imbere?

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:21/04/2021 15:37
0


Abakora ubushakashatsi mu nzego zinyuranye bavuga ko kugira ngo umuziki utere imbere bigomba gushingira ku bumenyi bw’abawuzi n’abahora bafite inyota zawo ariko bakagaragaza ko urwego rw’umuziki w’u Rwanda rubangamiwe n’ibibazo birimo amikoro make no kuba hari abawujyana mu nguni zidakwiye.



Bijya guca amarenga hari inshuti za hafi z’uyu muraperi zari zaganiriye na INYARWANDA zivuga ko Fireman atameze neza, ibintu byaje gutuma INYARWANDA ikurikirana iki kibazo kugeza aho Fireman yatangarije ko yatandukanye na Tacona ndetse ko hari ibyo akibafitiye nabo hari ibyo bamufitiye.

Haribazwa byinshi, 'ese Tacona ubundi yari ifite ubushobozi bwo kureberera inyungu z’umuhanzi ufite izina nk’irya Fireman na cyane ko uyu muraperi yakorewe indirimbo imwe yonyine n'iyi kompanyi, ibintu ubusanzwe ku muhanzi mukuru bitaba ari byo kumvikana by'umwihariko ufite inzu imufasha?.

Indirimbo ‘NI NEZA’ iri rubuga rwa Tacona Media biragaraga neza ko hariho n’ibindi bikorwa bitajyanye n’umuziki wa Fireman ibintu ubundi bidasobanutse neza ukuntu uyu muhanzi yari kuzajya asohora indirimbo zikavangwa n’ibikorwa bya buri munsi n’ubwo nabyo bibaho.

Isomo uyu muhanzi ndetse n’abandi bahanzi bagakwiye gukora ni ukumenya urugamba bagiyemo cyane cyane rw’umuziki rutanoroshye muri ibi bihe bitewe n’icyorezo ariko nanone ntibagakwiye kukitwaza kubera ko hari imbuga zisanzwe zicururizwaho umuziki ndetse bakareka kwihutira ibintu cyane batagenzuye.

Amezi umunani indirimbo imwe ni ibintu bidasobanutse neza ku muhanzi ushaka guhangana n’abandi basohora indirimbo buri kwezi rikaba isomo nanone ku bantu birukira inzu zibafasha bagata n'urwo bari bambaye.

Umuraperi Fireman yatangaje ko yatandukanye na Tacona avuga ko hari ibyo bamufitiye nawe hari ibyo akibafitiye. Umuhanzi w’injyana ya Hip Hop Uwimana Francis uzwi nka Fireman yamenyekanye cyane mu itsinda rya tuff Gang rigizwe n’abandi baraperi barimo, Jay Polly, Bull Dogg, Green P na P Fra.

Amezi atandatu arirenze umuraperi Fireman nta ndirimbo asohora nyuma y'indirimbo imwe yakoranye na Symphony Band akaba yarayikoreye muri Tacona Records kugeza ubu akaba atandukanye na Tacona bakoranye indirimbo imwe. Fireman yabwiye INYARWANDA ko yamaze gutandukana n'iyi kompanyi yamufashaga bitewe n’uko batubahirije amasezerano bagiranye. 

Yagize ati "Tacona nta kibazo rwose Tacona twararangizanyije ariko burya iyo urangizanyije n’abantu mwari musanzwe mukorana hari ibyo mfite byabo nabo hari ibyo bakimfitiye ariko amasezerano yo twarayarangije".

Uyu muraperi amasezerano ye yakozwe ku itariki 07 kanama 2020 ari nabwo habaye ikiganiro n’itangazamakuru, bakorana amasezerano y’imyaka itatu" hahita hanasohoka indirimbo imwe yonyine mu mezi umunani yari agiye gushyira.

                                      Fireman yatandukanye na Tacona








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND