Kigali

Aho yonnye izajya ihoramo! Eddy Kenzo yasuwe n'umukobwa yabyaranye na Rema abafana bibaza uwamuzanye umwe avuga ko Kenzo azajya ahorana na Rema yitwaje umwana

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:21/04/2021 12:24
0

Nyuma y’igihe kirekire Eddy Kenzo yifuza kubona umukobwa muto yabyaranye na Rema wamutaye akishakira undi mugabo ntibishoboke, uyu mwana yamusuye abafana bamubaza uwamuzanye umwe avuga ko ari ibisanzwe ko Eddy Kenzo azajya agirana ibihe byiza kenshi na Rema yitwaje umwana.Nyuma y'uko atandukanye na Rema, Eddy Kenzo yifuje igihe kirekire byibura kubona amaso ku maso umukobwa muto babyaranye ariko ntibishoboke kuko nyuma yo gushaka undi mugabo, umubano hagati ya Rema na Eddy Kenzo washyizwemo igikuta.


Kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Mata 2021, ni bwo uyu mwana witwaAamaal Musuuza yasuye se maze uyu muhanzi afata ifoto amuteruye ayisangiza abakunzi be kuri Facebook. Iyi foto yayiherekeje amagambo akomeye kandi agaragaza ko Imana yakoze ibikomeye ibyo yifuje kera bikaba. Yagize ati “Guess who came to visit me, Mukama Mulungi bambi,”. Ugereranyije mu Kinyarwanda ni nk'aho yagize ati ”Fora uwaje kunsura, Imana ni nziza”.

Nyuma y’imyaka itatu atandukanye na Rema nk'uko twabigarutseho umubano wabo Rema yawushyizemo igikuta gikomeye ku buryo Eddy Kenzo yifuje kubona uyu mukobwa muto byibura amaso kumaso kenshi ntibishoboke.


Rema yataye Eddy Kenzo yishakira undi mugabo

Nyuma y'ukoAamaal Musuuza amasuye akabisangiza inshuti, benshi bashyize ibitekerezo byinshi kuri iyi foto bishimira ko noneho bishobotse icyakora hari n’abatari bake bibajije uwazanye uyu mwana. Uwitwa Tuhumwire Brian yagize ati ”Yazanye na nde?”. Naho Charity Nankunda we ati ”Kenzo fata mikoroutubwire uwamuzanye”.


Kenzo na Rema bafitanye abana babiri b'abakobwa

Mugenzi wabo witwa Esther Zuran Zein Naks we yakoresheje amagambo akomeye azimije avuga ko Edyy Kenzo azajya agirana ibihe byize na Rema kenshi yitwaje umwana, ati ”Baby daddy will always chew baby mama in the name of leeta omwana mulabeko”.Mu Kinyarwanda ni nk'aho yagize ati ”Se w’umwana kenshi azajya agirana ibihe byiza na nyina amubwiye ngo zana umwana murebeho”.Bimwe mubitekerezo abakunzi ba Eddy Kenzo bashyize kuri iyi foto

Eddy Kenzo amaze iminsi avugwa mu munyenga w’urukundo n’umunyarwandakazi witwa Teta ugaragara mu mashusho y’indirimbo yitwa Closer ya Meddy, Uncle Austin na Buravan.


Umunyarwandakazi Teta bivugwa ko ari mu rukundo na Eddy Kenzo


TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND