RFL
Kigali

Ukuri ku ifoto ya Joe Biden byavugwaga ko yapfukamye asaba imbabazi umwana wa nyakwigendera George Floyd wishwe ashinzwe ivi mu ijosi

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:21/04/2021 12:03
3


Ni nyuma y'amakuru yacaracaye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga yerekana Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden apfukamye hasi bigaragara ko ari gusaba imbabazi umwana muto w'umuhungu ibyavugwaga ko ari uwa George Floyd.



Urupfu rw'umwirabura George Perry Floyd Jr. rwabaye umwaka ushize rwababaje benshi ku isi, ibyateye imyigaragambyo mu bihugu bitandukanye by'Iburayi na Amerika muri rusange. Uyu munyamerika yishwe mu 2020 n'umupolisi w'umuzungu, Derek Chauvin yamupfukamye ku ijosi igihe kingana n'iminota 9 n'amasegonda 29 akabura umwuka bikarangira yitabye Imana.


Joe Biden apfukamye imbere y'umwana muto wa nyiri iduka yaguriyemo imyenda

Iminsi ishize rero imbuga nkoranyambaga WhatsApp, Facebook na Twitter zasaranganije ifoto yerekana Joe Biden apfukamye imbere y'umwana muto witwa C.J. Brown amusaba imbabazi aho byavugwaga ko ari umuhungu wa George Floyd. Mu bitangazamakuru bitandukanye byari bifite umutwe w'inkuru ugira uti "Perezida Joe Biden apfukamye imbere y'umuhungu wa George Floyd asaba imbabazi no kwicisha bugufi ku buyobozi".


Joe Biden yaciye bugufi ubwo yari agiye kugurira umwuzukuru we  imyenda n'icyo kunywa

Ikinyamakuru Reuters, gihakana amakuru yerekeye iyi foto, aho kivuga ko ifoto yafashwe ubwo Joe Biden yari mu nzira yo kwiyamamaza, ahagarara gato imbere y'iduka ry’imyenda kugira ngo agurire umwuzukuru we ibintu bike ubwo yasuraga Detroit, muri Leta ya Michigan. Ni ifoto yafashwe ku ya 9 Nzeri 2020 nk'uko Reuters ibitangaza dore ko yafashwe n’umufotozi wa Reuters witwa Leah Millis. 


Inkuru ikomeza ihakana amakuru yatangajwe ko Biden yari arimo gusaba imbabaza umwana wa George Floyd. Ni byo Joe Biden yarapfukamye imbere y'umwana muto ariko abantu bahise bahimba ko yapfukamiye umwana wa George Floyd amusaba imbabazi ku mahano yabaye. Umwana wagaragaye apfukamiwe na Joe Biden yitwa C.J. Brown, akaba ari umwana wa Clement Brown nyir'iduka ryitwa Three Thirteen Joen Biden yaguriyemo imyenda y'umwuzukuru we ubwo yari mu rugendo rwo kwiyamamaza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Samuel twagirumukiza 2 years ago
    ni byiza ubwo uwo muperezida yaguriraga umwuzukuru we imyenda naband bajye bagenza gutyo. murakoze!
  • Ntirampeba-Désîrè2 years ago
    iki gikorwa Joe biden yakoze ni cyiza pe!!!
  • John Brown2 years ago
    Nibonekanako muriguhisha amakuru egagusaba ikigonngwe sibibi ahubwo yabariguha agaciro abirabure





Inyarwanda BACKGROUND