RFL
Kigali

Hari ibyo mbafitiye nabo hari ibyo bamfitiye! Umuraperi Fireman yatandukanye na Tacona Records

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:21/04/2021 11:54
0


Umuraperi Fireman yamaze gutangaza ko yashyize akadomo ku masezerano yari afitanye n’inzu yamufashaga mu bya muzika Tacona Records avuga ko hari ibyo bamufitiye nawe hari ibyo akibafitiye.



Umuhanzi mu njyana ya Hip Hop Uwimana Francis uzwi nka Fireman yamenyekanye cyane mu itsinda rya Tuff Gang rigizwe n’abandi baraperi barimo, Jay Polly, Bull Dogg, Green P na P Fra. Amezi atandatu arirenze Fireman nta ndirimbo asohora nyuma y'indirimbo imwe yakoranye na Symphony Band akaba yarayikoze akiri muri Tacona, atandukanye na Tacona ari nayo ndirimbo yonyine bakoranye.

                     Fireman yatandukanye na Tacona imyaka itatu itarangiye

Fireman mu kiganiro yahaye INYARWANDA yavuze ko yamaze gutandukana nabo bitewe n’uko batubahirije amasezerano bagiranye. Yagize ati "Tacona nta kibazo rwose, Tacona twararangizanyije ariko burya iyo urangizanyije n’abantu mwari musanzwe mukorana hari ibyo mfite byabo nabo hari ibyo bakimfitiye ariko amasezerano yo twarayarangije"

Uyu muraperi amasezerano ye yasinywe ku itariki 07 Kanama 2020 ari nabwo habaye ikiganiro n’itangazamakuru, bakorana amasezerano y’imyaka itatu, hahita hanasohoka indirimbo imwe yonyine mu mezi atandatu arenga yari agiye gushyira.

 

                Indirimbo 'NI NEZA' niyo yonyine Fireman yakoreye muri Tacona

          KANDA HANO UREBE 'NI NEZA' YA FIREMAN AFATANYIJE NA SYMPHONY










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND