Umuhanzikazi wagwije ibigwi mu muziki, Cécile Kayirebwa yatangaje ko iyo tariki 20 Mata buri mwaka igeze akumbura bitavugwa Umwamikazi Rosalie Gicanda yahimbiye indirimbo akamwita ‘Inyange Muhorakeye’ icyeza imico n’imyifatire ye idasanzwe y'urwibutso kuri benshi bamuganaga.
Rosalie Gicanda yari atuye mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo. Abagize amahirwe yo guhura no kuganira nawe bavuga ko yarangwaga no gukunda u Rwanda, umutima mwiza, gukunda abantu, kandi akakiriza amata buri wese.
Umuhanzikazi Cécile Kayirebwa azi neza ubuzima bwa Rosalie Gicanda wakuranye ubwiza akaba n’ingenzi mu muryango. Mu ndirimbo, amuvuga nk’umuntu w’imico idasanzwe, akinikiza agaragaza uburyo Rosalie yari irembo ryiza.
Indirimbo ye yise ‘Inyange Muhorakeye’ yo kwibuka Umwamikazi Rosalie Gicanda yayishyize kuri Album ye yise ‘Ubumanzi’ yo mu 1990. Iri kuri shene ye ya Youtube kuva tariki 20 Mata 2020.
Cécile Kayirebwa yongeye kwibutsa abantu indirimbo ye yakoreye Rosalie Gicanda, ayiherekeresha ubutumwa bugaragaza urukumbuzi n’ubuzima babanyemo.
Uyu mubyeyi yavuze ko iyo tariki 20 Mata igeze akumbura bitavugwa Rosalie Gicanda, umubyeyi akaba n’inshuti ye y’igihe kirekire. Wagiragaga imbabazi n’imico myiza.
Uyu muhanzikazi yavuze ko yajyaga gusura Rosalie Gicanda ari kumwe na Murumuna we, Kayirege. Ngo nubwo kumusura byari icyaha, ntibyababuzaga kujyayo bagacyesha igitaramo.
Ati “Najyaga yo na Kayirege Murumuna wanjye, igihe cyari icyaha no kumusura! Tugateta tukaririmba tukabyina.” Kayirebwa avuga ko Rosalie Gicanda yabanaga n’umubyeyi we.’
Ubuzima yabanyemo na Rosalie Gicanda, bwatumye amuhimbira indirimbo amwita ‘Inyange Muhorakeye’ kugira ngo agire urwibutso rudasaza n’abandi bazumvireho.
Ni indirimbo yahimbye ubwo yari afite imyaka 20 y’amavuko. Uretse mu Rwanda bahuriye mu bihe bitandukanye, Kayirebwa anavuga ko we na Rosalie Gicanda bahuriye mu Bubiligi anamusanga mu Busuwisi, hose bakamushengerera uko Umwamikazi ‘abikwiye’.
Kayirebwa yasabye abafana be n’abandi gukomeza kugaragariza urukundo ubugira kenshi Umwamikazi Rosalie Gicanda.
Muri iyi ndirimbo hari aho Kayirebwa aririmba agira ati “Inyange Muhorakeye, Uwo Abana twaganaga…Dore Biganza bigaba Amariza, wari umubyeyi tukagusanga! Nongere ngire nti "Karame, uranyituze!
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'INYANGE MUHORAKEYE' KAYIREBWA YAHIMBIYE UMWAMIKAZI ROSALIE GICANDA
TANGA IGITECYEREZO