RFL
Kigali

TWAMUSUYE: Sina Gérard yavuze ku bicuruzwa bishya yamurikiye abanyarwanda birimo na 'Hand sanitizer' yise 'Akingenzi'-VIDEO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:21/04/2021 10:24
1


Rwiyemezamirimo Sina Gérard nyiri 'Entreprise Urwibutso Nyirangarama' twaganiriye nawe birambuye adutangariza ko ibihe bya COVID-19 bitamubujije guhanga udushya ahubwo byamuteye gushishoza no gutekereza cyane bityo ashyira ku isiko ibicuruzwa bishya birimo na 'Hand sanitizer'.



Uyu rwiyemeza mirimo uhanga udushya dushingiye ku buhinzi n’ubworozi mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda TV yavuze ko ibihe bya COVID- 19 bitamuciye intege ahubwo byabaye igihe cyo gutekereza kurushaho bityo ashyira ku isoko ibicuruzwa bishya birimo 'Hand Sanitizer' [Umuti wo gukaraba mu ntoki].

Mu gusobanura icyamuteye gukora 'Hand sanitizer' yagize ati "Barimo baradukorera inkingo natwe dutegereze inkingo n’ibikoresho by’isuku n'ibyo kwica izo mikorobe byose dutegereze igihe bizazira?”. Yakomeje agira ati "Igihugu cyarigishije gifite abana bize, gifite abantu b'inzobere kubera iki se tutakorana nabo tutabakoresha ngo nabyo tubigereho. Aho ni ho 'Akingenzi' kavukiye”.


Hand Sanitizer yashyize ku isoko zifunze mu macupa atandukanye

Iyi Hand sanitizer yise “Akingenzi” iri mu macupa atandukanye ku buryo bujyanye n’ubushobozi bwa buri muntu. Yakoze kandi “Akamazi” isabune nziza igezweho kandi ijyanye n’igihe. Yavuze ko bayikoze kuko muri ibi bihe umunyarwanda ashishikarizwa gukaraba intoki kenshi mu kwirinda icyorezo cya COVID- 19.

Yavuze ko ibi bihe ya COVID- 19 aticaye cyangwa ngo acike intege mu guhanga udushya ahubwo wabaye umwanya wo gutekereza kurushaho. Mu bindi bicuruzwa yashyize ku isoko birimo “Akamuri” amavuta y’inka batekesha ndetse hari n'andi yo kwisiga.


Ibindi bikomoka ku mata yakoze ni Forumage. Yashyize ku isoko kandi “Akacu” [Ketchup] irimo Akabanga, Mayoneze yitwa “Aka”, Akabanga kavuguruye gakoze mu mavuta y’ibihwagari n’agakoze mu mavuta ya Olive. Nyuma yo gukora Hand Sanitizer yavuze ko yakiriye ubutumwa buturutse mu bayobozi batandukanye bumushimira.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA SINA GERARD 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bayiringire eric2 years ago
    Turashima Sina Gerard kubwigikorwa cyindashyikirwa yakoze gutekereza ko icyicyorezo gihari akadukorera umuti wogukaraba intoki kugirango turwanye covide19 turamushimiye murakoze dukomeze twirinde covide19





Inyarwanda BACKGROUND