RFL
Kigali

Biratangaje! Abageni barakaranije mu bukwe hafi no kurwana ugaragiye umusore aritambika-AMAFOTO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:20/04/2021 13:27
1


Mu bukwe, abashyingiranwe bagomba kwitwararika cyane dore ko baba bavuga make icyo gihe, biba ari ibyishimo bigaragarira buri wese akanyamuneza ari kose bacishamo bakamwenyura.



Igitangaje ni uko abageni bagaragaye batishimanye, baterana amagambo hafi yo guterana inshyi. Amafoto yacaracaye ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru, yerekana umunabi w'umukwe n'umugeni. Aba bageni ntabwo hatangajwe amazina yabo n'aho bakoreye ubukwe.


Mu nkuru ya Galaxy ivuga ko aba bageni mu gutongana kwabo, ahanini ni uburyo batishimanye ku myambarire yabo aho umugabo yari yambaye imyenda umugeni atishimiye niko kurakara. Umugabo nawe yanze kwihangana abonye umugore we atamwishimiye.


Uyu mugabo witwa Motheo yahise atonganya umukobwa karahava, maze umusore wambariye umugore agerageza guhosha ubushyamirane hagati y'abageni. Ibi byerekana ko burya byakabaye byiza nimba ugiye gushyingiranwa n'umukunzi wawe, wakamumenyesheje imyambaro wahisemo mukagirana inama kugirango hatagira ugira ipfunwe muri mwe ku munsi w'ubukwe.


Umugabo yari yariye karungu nawe ashinza umugeni kwambara ikanzu atakunze







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Munyaneza Isaac2 years ago
    ukutumvikana bagaragaje birekanako nta rukundo ruhari





Inyarwanda BACKGROUND