RFL
Kigali

"Nubwo ari we watse gatanya hari hashize umwaka mubwiye ko ntagishaka kubana nawe" Kanye West avuga ku mubano we na Kim Kardashian

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:20/04/2021 9:47
0


Mu gihe gatanya irimbanije hagati y'umuraperi Kanye West n'umunyamideli Kim Kardashian buri umwe ari kugenda ahishura ibitaramenyekanye ku mubano wabo. Kanye West akaba yahishuye ko ari we wifuje gutandukana na Kim Kardashian mbere.



Kanye West umuraperi kabuhariwe usigaye warabaye umunyapolitiki dore ko aherutse no kwiyamamariza kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika gusa ntiyatsinda, uyu mugabo w'imyaka 43 utajya uniganwa n'ijambo yatangaje byinshi ku mubano we n'uwahoze ari umugore we Kim Kardashian.


Hari hashize iminsi Kim Kardashian avuga byinshi byatumye urukundo rwe na Kanye West rwakaga umuriro rugenda ruzima buhoro buhoro harimo nko kuba avuga ko amakosa menshi ari aya Kanye West wagize uruhare runini mu gusubiza inyuma umubano wabo ndetse akaba atarashakaga no kwiyunga.

Kanye West wagiranye ikiganiro kirambuye n'ikinyamakuru Page Six yavuze ko kuri ubu yemera neza ko umubano we na Kim Kardashian warangiye ko nta n'igaruriro gusa ntiyemera ibyo uyu munyamidelikazi ari gutangaza.

Mu magambo ye yagize ati "Kugeza ubu maze kwemeranya n'umutima wanjye ko umubano wanjye na Kim warangiye burundu gusa icyo ntakwemera ni ibinyoma ari kugenda abwira itangazamakuru bijyanye nanjye".


Yakomeje agira ati "Isi yose izi ko Kim Kardashian ariwe watse gatanya cyangwa ko ari we wafashe umwanzuro wo kurangiza umubano wacu, gusa si ko bimeze. Njyewe namubwiye ko ntagishaka kubana nawe mbere y'uko we abivuga, urebye Kim yatse gatanya njyewe maze umwaka mubwiye ko umubano wacu nawurambiwe".

Kanye West yahishuye kandi ko ibintu byatangiye kuzamba hagati yabo mu mwaka wa 2018. Yagize ati "Ibintu byatangiye kwangirika hagati yacu muri 2018 ubwo Kim yahuraga mu ibanga na Meek Mill akambeshya ko baganiraga ku bijyanye n'abantu bashakaga gufunguza muri gereza kandi ndabizi neza ko bombi hari ibindi bakoze bitari ibyo".


Uyu muraperi avuga ko kuba Kim Kardashian yaratse gatanya bwa mbere ari uko yari amaze umwaka amubwiye ko atakibona ikintu kibahuza hagati yabo uretse abana bafitanye. Kuva Kanye West yatangaza ibi imbuga nkoranyambaga zatangiye kwibaza niba koko igitumye aba bombi batandukana ari Meek Mill dore ko atari ubwa mbere abivuze ko umuraperi Meek Mill yaryamanye na Kim Kardashian.


Urukundo rwa Kanye West na Kim Kardashian rujemo agatotsi nyuma y'imyaka 6 gusa bakoze ubukwe bagasezerana kubana iteka ryose.Batandukanye bamaze kubyarana abana 4 aribo North West w'imyaka 7,Saint West w'imyaka 5,Chicago West w'imyaka 3 hamwe na Psalm ufite umwaka umwe.

Src:www.pagesix.com,www.hollywoodreporter.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND