RFL
Kigali

Umwana w’imyaka 17 w’umunyamerika akuriranweho kwica umugabo w’imyaka 45

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:19/04/2021 9:14
0


Torian Wilson w’imyaka 17 wafatanwe imbunda aracyekwaho icyaha cyo kurasa akica umugabo w’umunya-Ghana w’imyaka 45 witwa Newman.



Nyuma yaho kuwa 15 Mata 2021 ku isaha ya saa tanu zijoro, umugabo asanzwe mu modoka ye yarashwe agahita anapfa, umusore w’imyaka 17 niwe ukurikiranwe.

Urupapuro w’ubushinjacyaha rwashyizwe hanze rugaragaza ko Torian Wilson akekwa, kuko ubwo icyaha cyabaga yagaragaye ahabereye icyaha. Ubu Polisi ikaba yamaze guta muri yombi uyu musore, wanasanganwe imbunda ifite amasasu ameze nk'ayakuwe mu mubiri wa Newman warashwe agahita apfa.

Nk'uko ibinyamakuru birimo NEYORKDAILYNEWS, MSSN na AFRICAN ENTERTAINMENT byabigarutseho, ni uko ukomeje gukekwa byagaragajwe ko yari ahabereye icyaha. Ubwo uburenganzira bwo gukurikirana Wilson bwamaraga gutangwa, hakuruwe telephone ngendanwa ye igaragaza aho aherereye uburyo bwakoreshejwe bukaba ari ubwo guhuza telefone na Email ya Wilson.

Umugabo w’umunya-Ghana warashwe akaba yari afite umuryango w’abana 5, yahoraga yifuza kwitaho nk'uko inshuti ze za hafi zabivuze. Wilson yafatiwe muri metero 1,700 uvuye aho icyaha cyabereye.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND