RFL
Kigali

Kigali: Hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’abarwayi ba Hemophilie-AMAFOTO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:18/04/2021 11:32
0


Rwanda Fraternity Against Hemophilia ni umuryango Nyarwanda witangiye guhuriza hamwe abarwayi b'indwara ya Hemophilie ndetse ugaharanira kubafasha kumenya ubwoko bwayo bafite ukanabitaho.Tariki 17 Mata ni bwo hizihizwa uyu munsi ku isi hibukwa uburwayi bwa Hemophilie buterwa n’amaraso atavura neza mu mubiri .



Mu gutangiza uyu munsi wihijwe ku nshuro ya 3 mu Rwanda, mu muhango wabereye i Kigali kuri CHUK, umuyobozi wungirije muri uyu muryango Rwanda Fraternity Against Hemophilia, Mulindabyuma Sylvestre, yatangiye asobanura muri make uburywayi bwa Hemophilie asobanura n’uburyo bafasha abarwaye ubu burwayi, n’ibimenyetso biranga umuntu urwaye ubu burwayi.

Sylvestre yavuze ko umuryango RFH ufasha umuntu wagaragayeho iyi ndwara kubona imiti mu rwego rwo gukomeza ubuzima bwe. Yatangiye agira ati “Rwanda Fraternity Against Hemophilia ni umuryango witangiye guhuriza hamwe abarwayi babana n’ubumuga bwa Hemophilie kandi ugaharanira uko bamenya uburwayi bafite kuko hakunze kubaho ubwoko bubiri bw’ubu burwayi ndetse tukabafasha kubona uko babonana n’abaganga no kubona imiti ari nabyo bituma ubuzima bwabo buramba.

Uyu munsi tuwizihiza buri mwaka tariki 17 Mata aho twibuka uburwayi bwa Hemophilie. Ubu ni uburwayi bw’amaraso atavura neza mu mubiri, umuntu rero wagize iki kibazo yavukanye, ashobora kugira ibibazo bitandukanye bigaragara inyuma ku mubiri n’ibitagaragara inyuma ku mubiri. Iyo umuntu avuye amaraso arwaye iyi ndwara ntabwo amaraso ye akama, iyo ari uruguma rufunguye, amaraso arakomeza agatemba ku buryo icyo washyiraho cyose adashobora gukama ndetse n’imbere n’uko bigenda.

Umuntu ufite iki kibazo agaragazwa no kugenda ahondobera gahoro gahoro kugeza ubwo dushobora kubona ashizemo umwuka, akava  mu buzima. Indwara ya Hemophilie ikunda kugaragararira cyane mu ngingo zibyimba ndetse no mu nyama hazamo akantu k’ibibi kajya gusa n’umukara”.

Mulindabyuma Sylvestre umuyobozi wungirije wa RFH mu Rwanda

Sylvestre yasabye Abanyarwanda ndetse n’Abanyafurika kutajya bitiranya iyi ndwara n’amarozi ahubwo bakagana abaganga bazabafasha kubona ubuvuzi bwihariye bushobora kuba burimo n’iyi ndwara ya Hemophilie.

Ati ”Abanyarwanda kimwe n’abandi Banyafurika bavane muribo ku buri gihe umuntu yicwa n’amarozi ahubwo bajye bareba kubimenyetso tubabwira. Tubasaba kujya kwa muganga. Abaganga nabo twababwiye ko bazajya babohereza ku bitaro bikuru bya CHUK dukorera aho dufite imashini ipima amaraso, bakamenya niba umurwayi afite ibyo abura mu maraso. Iyo bigaragaye ko afite ubwo burwayi ahita abona umuti ugahita uhagarika ubwo burwayi kimwe n’ibindi byuririzi bifata umubiri, hari n’andi mahirwe uyu murwayi ahita abona kuko ahita afashwa kuba yasiramurwa cyangwa agakurwa amenyo ubundi akaba mushya”.

Niyotwagira Jean Marie Vianne ufite uburwayi bwa Hemophilie yavuze ko yabanye n’ubu burwayi igihe kirekire, anyura mu bitaro byose bikomeye hano mu Rwanda bose bakajya babura uburwayi, kugeza ubwo ibizamini byo muri Afurika y’Epfo byagaragaje ko arwaye Hemophilie.

Yagize ati ”Iyi ndwara na yimaranye igihe ntazi ko ariyo ndetse n’aho nivuje hose baburaga uburwayi.N’indwara ibangamira umuntu uyirwaye cyane, kuko ahita arwara ubukene dore ko atabona uko akora. Aho menyeye ubu burwayi rero baramfashije cyane kuko njye nari nkeneye ubufasha burenze kuko indwara yanjye yari imaze kurenga urugero.Imiti imwe n’imwe tuyibonera ubuntu ubu meze neza kuko nahawe ubufasha bukomeye narinkeneye.Zimwe mu ngingo z’umubiri wanjye zaro zaramaze kwangirika kuko natinze kumenya indwara. Ndasaba buri wese rero kujya ahita yihutira kwivuza by’umwihariko mu gihe ubona ugira imyuna itinda gukama wagira igisebe kigatinda gukira n’amaraso ntavurevuba”.

Niyotwagira Jean Marie Vianney watanze ubuhamya bw'uko yafashijwe kuvurwa iyi ndwara

Uyu muryango wa WFH ku isi washinzwe na Frank Schnabel wanashyizeho itsinda ryabonye ko byaba byiza uyu munisi ugiye wizihizwa  ku itariki ya 17 Mata. WFH wizijwe bwa mbere tariki 17 Mata 1998 nyuma y’iryo tsinda ryari ryashyizwe ho na Franka Schnabel. Mu Rwanda Rwanda Fraternity Against Hemophilia ni umuryango wita kubafite iyi ndwara ukorera kuri CHUK niho hari icyicaro cyawo.Ukeneye ubundi busobanuro kuri iyi ndwara cyangwa ubundi bufasha wabandikira kuri Eamil yabo : rwandahemophilia@gmail.com  cyangwa kuri numero ya telefoni: 0788414062 na 0788596273. Insangamatsiko y’uyu mwaka igira iti” Twakire impinduka kandi twishimire ubuvuzi burambye mu isi nshya” 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND