Ni kenshi cyane umubyeyi yibaruka yagize isabukuru y’amavuko, bikaba ibirori byiyongereye ku bindi. Bikunze no kubaho kenshi cyane umwana akavuka amezi 9 ataruzura bikaba nk'ibitunguranye nk’ibyabaye ku mukinnyi wa Filime uzi nka ‘Samantha’.
Ingabire Pascaline ukoresha akazina ka Samantha muri Filime, abantu benshi bari bategereje ko azibaruka muri Kamena 2021, gusa siko byagenze, Imana yamuhaye umwana yari ategereje n’amatsiko menshi. Avuga ko atari azi ko bishobora kumubaho ngo abe yabyara ku mezi 7 kuko yibarutse avuye guhura n’umunyamakuru Murungi Sabin wa Isimbi Tv.
Amakuru
yo kwibaruka kwa Samantha yahise atangazwa na Murungi Sabin asobanura uko
byagenze yifashishije urukuta rwe rwa Instagram. Yerekenye ko mbere y'uko
Samantha yibaruka bari bari kumwe baganira yewe mu kiganiro bagiranye bakomoje
ku mwana atwite.
Murungi
Sabin nawe yatunguwe, ni ko gukoresha imbuga nkoranyambaga ati “Yabyaye tumaze gukorana ikiganiro. Twatandukanye hafi saa 6:30
z'umugoroba ageze mu rugo aribaruka. Yaje mu kiganiro yitwaye (mu modoka), ataha
yitwaye, ageze mu rugo, yabyaye umukobwa. Yavukiye amezi 7, yabyaye ku itariki asanzwe yizihirizaho isabukuru y'amavuko”.
Akomeza agira ati: “Ibaze ko inda
yari atwite twayivuzeho mu buryo bw'urwenya tumuserereza ko no ku munsi
azabyariraho azaba ari mu kazi. Byahise biba”. Ingqbire Pascaline wiyita
Samatha ni umukinnyi wa Filime y’uruhererekane uzwi nka “Inzozi”.
Samantha yibarutse ku munsi yizihizaho isabukuru y'amavuko
TANGA IGITECYEREZO