Igisibo cya Ramadhan, ni igihe cy’amasengesho no kwiyiriza ubusa ku bayoboke b’idini ya Kisilamu aho kurya atari mu masaha yagenwe uba ukoze icyaha. Abantu umunani batawe muri yombi n’abapolisi bazira gufata amafunguro bakica igisibo kandi barabyiyemeje.
Aba
bagabo n’abagore bafunzwe ni Abayisilamu bo mu Majyaruguru ya Nigeria, bakaba batawe muri yombi bazira ko banze kwiyiriza ubusa mu kwezi
gutagatifu kwa Ramadhan. Igipolisi cya Hisbah cyubahiriza amategeko ya kisilamu
i Kano muri Nigeria nicyo cyafashe aba bagabo bari kurya. Nigeria ni kimwe mu bihugu 12
by’abayisilamu mu Majyaruguru ya Afurika bikurikiza cyane amategeko ya Shariya n’amategeko
y’isi.
Mu
magambo ye, Aliyu Kibiya, umuyobozi mukuru w’ikigo cya Leta cya Hisbah, yagize
ati: "Abafunzwe ni abagore batanu
n’abagabo batatu, bari barimo barya nyuma ya saa sita mu kwezi kwa Ramadhan."
Kwiyiriza
ubusa ku bantu bakuru ni ikibazo cy’inshingano cyane cyane ku bashoboye kwirinda
kurya no kunywa. Abarwayi n'abashobora guhura n'ingaruka z'ubuzima baramutse biyirije
ubusa bemerewe kurya, barimo abana, abagore batwite, abagore bonsa n’abandi
bagira ikibazo.
Nk’uko BBC yabitangaje abo bagore babwiye Hisbah ko bababajwe no kuba bari mu mihango kandi bashonje, ariko abapolisi bababwira ko n'ubwo bayirimo batemerewe gufunga, bakaba batemerewe kurya ku mugaragaro. Aba bose, bashobora gucibwa amande cyangwa koherezwa mu kigo ngororamuco.
TANGA IGITECYEREZO