RFL
Kigali

Umugabo yafashe umwana we w’umukobwa w’imyaka 3 akora iby'abana n’umuhungu bangana amuvuna ukuboko n’ukuguru –AMAFOTO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:17/04/2021 10:32
0


Biragoye kuva mu bwana udakinnye imikino y’abana, abenshi bakura barabihaniwe kenshi, nk’umwana muto w’umukobwa w’imyaka 3 y’amavuko wavunwe ukuboko n’ukuguru na se amuziza gukora iby’abana (kuryamana).



Afsa, umwana w’umukobwa w’imyaka 3 y’amavuko yavunywe ukuboko n'ukuguru na se ngo amusanze "aryamanye n'undi mwana w’umuhungu w'imyaka 4"


Afsa yakubiswe na Se

Ibi byabereye i Burundi. JimbereMagazine yaganiriye na nyina w'uwo mwana ubu urwariye ku bitaro i Muyinga, yavuze ko atari rimwe cyangwa kabiri se w'uyo mwana amukubita akamuvuna amuziza iryo kosa.

Uwo mubyeyi agira ati: "Buri gihe uyu mwana ajya gukina n'abandi bana hakaba harimo uduhungu dushobora kuba twamushuka bakaryamana aho se yamukubise. Aramwagiriza ngo baba bari mu mafuti. Ikintangaza ni uko njyewe ntabyo ndigera mbona kandi ari njye tumarana umwanya munini, umugabo yaraye amuhohoteye ku buryo yahise yinjizwa mu bitaro".


Uyu mubyeyi akomeza avuga ko umugabo we yamuhannye, abandi bati: “yamukubise nabi amukubitishije inkoni yo kuragira inka, ukuboko kwaravunitse, ukuguru kwarakebanye ubu ntatambuka”. 


Afsa yavunywe akaboko






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND