RFL
Kigali

Nta gikombe cy’amahoro kizakinwa: Imyanzuro ya Komite nyobozi ya FERWAFA yerekeye Primus National League 2021

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:16/04/2021 16:52
0


Inama ya Komite Nyobozi ya FERWAFA yo ku wa 5 Mata 2021 n’iyo ku wa 15 Mata 2021 zafashe imyanzuro ikurikira irebana n’isubukurwa rya Shampiyona y’Icyiciro cya mbere ‘’Primus National League 2021’’.



Komite Nyobozi ya FERWAFA yafashe umwanzuro ko Primus National League y’umwaka wa 2021 izakinwa mu buryo budasanzwe mu rwego rwo kubahiriza igihe kigenwa na CAF kirebana no kwandikisha amakipe azahagararira Igihugu mu marushanwa yayo.

Primus National League izatangira ku itariki ya 1 Gicurasi 2021 ikazakinirwa mu matsinda ane ahagarariwe n’amakipe ane yabaye aya mbere muri Shampiyona y’umwaka ushize. Amakipe agize itsinda amenyekana binyuze mu buryo bwa tombola.

Muri buri tsinda amakipe yose azajya ahura hakinwa imikino ibiri (Home & Away). Nyuma y’imikino itandatu (6) kuri buri kipe, hazafatwa amakipe abiri azaba aya mbere muri buri tsinda ahure hagati yayo hakinwa umukino umwe, bityo ahatanire imyanya kuva ku wa mbere kugeza ku wa munani. Amakipe abiri ya nyuma muri buri tsinda nayo azahura hagati yayo hakinwa umukino umwe, bityo ahatanire imyanya kuva ku wa cyenda (9) kugeza ku wa cumi na gatandatu (16).

Komite Nyobozi ya FERWAFA yafashe umwanzuro wo gutesha agaciro imikino yari imaze gukinwa mbere yo gusubika shampiyona y’umwaka wa 2020/2021 yatangiye tariki ya 04/12/2020.

Kwandikisha abakinnyi baturutse hanze y’igihugu binyuze mu buryo bwa FIFA TMS no mu Gihugu biciye mu buryo bwa DTMS bizakorwa guhera ku itariki ya 15 Mata 2021.

Komite Nyobozi ya FERWAFA kandi yafashe umwanzuro wo gukuraho Igikombe cy’Amahoro cy’umwaka wa 2021 bitewe n’uko nta gihe gihari cyo kugikina.

Hemejwe ko Ikipe izaba iya mbere muri Primus National League izasohokera Igihugu mu irushanwa rya CAF Champions League mu gihe Ikipe izaba iya kabiri ariyo izasohokera Igihugu mu irushanwa rya CAF Confederation Cup.

Uko amatsinda ya Primus National League azaba ateye nk’uko byatorewe mu nama yahuje Ubuyobozi bwa FERWAFA n’abayobozi b’amakipe y’ikiciro cya mbere mu bagabo.

Itsinda A: APR FC, Bugesera FC, AS Muhanga na Gorilla FC.

Itsinda B: Rayon Sports, Kiyovu Sports, Gasogi United na Rutsiro FC.

Itsinda C: Police FC, AS Kigali, Musanze FC na Etincelles FC.

Itsinda D: Mukura VS&L, Sunrise FC, Marine FC na Espoir FC.

FERWAFA yatangaje ko amategeko yihariye ajyanye n’iri rushanwa hamwe n’ingengabihe y’imikino yo mu matsinda azasohoka mu gihe cya vuba.

Nta gikombe cy'Amahoro kizakinwa mu 2021 kubera igihe gito cy'amarushanwa





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND