RFL
Kigali

#Kwibuka27: El-shaddai choir bahumurije Abanyarwanda babinyujije mu ndirimbo 'Ihorere'-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/04/2021 15:41
0


Muri iki gihe cy'iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, El-Shaddai choir ikorera umurimo w'Imana mu Itorero Isoko Ibohora yakoze mu nganzo ihumuriza abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda mu #Kwibuka27.



Indirimbo yabo y'umunota umwe n'amasegonda 10 yumvikanamo aya magambo: "Ihorere Ihorere Rwanda we, umwijima wararangiye Rwanda we, abawe tuzahora tuguhoza Rwanda we, uhumure ntibizongera". Moise Sembabazi umuyobozi muri iyi korali, yabwiye InyaRwanda.com ko bakoze iyi ndirimbo mu rwego rwo kwifatanya n'Abanyarwanda bose no kubahumuriza mu kwibuka ku nshuro 27 Jenoside yakorewe Abatutsi. 

Yagize ati "Ni indirimbo yo guhumuriza abanyarwanda muri ibi bihe turimo byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Nka Korali El Shaddai uyu ni wo musanzu wacu wo guhumuriza abanyarwanda biciye mu ndirimbo kandi tunarinda ibyagezweho kugira ngo hatazangira uwaza akabisenya. 'Ihorere Rwanda abawe tuzahora tubibuka tunazirikana indangagaciro zabo'".


El Shaddai yahumurije abanyarwanda mu ndirimbo 'Ihorere'

REBA HANO INDIRIMBO 'IHORERE' YA EL SHADDAI CHOIR









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND