RFL
Kigali

Neymar yahawe igihe ntarengwa cyo gukura PSG mu rungabangabo

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:16/04/2021 15:06
0


Paris Saint Germain yasabye Neymar ko agomba gusinya bitarenze mu byumweru 2 kuko bafite ubwoba ko yakwisubirira muri FC Barcelona.



Ubusanzwe amasezerano ya Neymar azagera ku musozo mu mpeshyi za 2022 kandi PSG imaze iminsi isohoye amasezerano mashya agenewe uyu musore.

Kugeza na n'ubu Neymar nta kintu avuga ku bijyanye no kongera amasezerano kandi mu gihe hazaba hasigaye umwaka Neymar yemerewe kuvugisha andi makipe. PSG ifite umukino wa 1/2 cya Champions League na Manchester City bashaka ko bamwongerera amasezerano mbere yo gukina uyu mukino.


Neymar ejo hazaza he ntiharamenyekana 

L'Equipe yatangaje ko PSG iri gukora ibishoboka byose kandi itewe ubwoba n'uko ashobora gukina imikino ya Champions League neza bigatuma kongera amasezerano yabivamo.

Ubwo Perezida mushya wa Barcelona yatorwaga, yatangaje ko ashaka kugarura Neymar ndetse bikaba byamufasha kugumana Messi. Neymar amaze gutsinda ibitego 13 anatanga imipira ivamo ibitego igera kuri 6 mu mukino 22 amaze gukina muri uyu mwaka w'imikino.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND