RFL
Kigali

Indirimbo ya The Ben na Rema ihataniye ibihembo bibiri muri Uganda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/04/2021 10:43
0


Indirimbo ‘This Is Love’ y’umuhanzi wo mu Rwanda ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mugisha Benjamin [The Ben] n’umunya-Uganda Rema Namakula, ihataniye ibihembo bibiri muri Zzina Awards bitangirwa muri Uganda.



Ni ku nshuro ya munani ibihembo bya Zzina Awards bigiye gutangwa. Bizashyikirizwa ababitsindiye kuri iyi nshuro mu muhango uzaba tariki 30 Mata 2021, hifashishijwe ikoranabuhanga kubera kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

Ibi bihembo biterwa inkunga na Galaxy Fm, byatanzwe mu 2020 nabwo hifashishijwe ikoranabuhanga. Kuri iyi nshuro nabwo niko bizagenda, kuko umuhango wo kubitanga uzatambuka kuri Radio no ku mbuga nkoranyambaga.

Abahanzi mu byiciro bitandukanye, Producer, abafana, abanditsi b’indirimbo, abanyarwenya n’abandi batoranyijwe muri ibi bihembo bigizwemo uruhare n’abafana n’ikipe ngari y’abanyamakuru n’abafite aho bahuriye n’umuziki muri Uganda.

Bahataniye ibihembo mu byiciro 18; gusa ibizatangwa ni 20 hongeweho icyiciro cy’umuntu w’umwaka wigaragaje n’igihembo cy’umunyabigwi mu muziki.

Umuhanzikazi Rema watandukanye na Eddy Kenzo, yanditse kuri konti ye ya Instagram agaragaza ko indirimbo yakoranye na The Ben iri mu zihataniye ibihembo bya Zzina Awards. The Ben nawe yabigenje uko!

‘This is Love’ y’aba bombi ihataniye ibihembo mu byiciro bibiri. Iri mu cyiciro cya ‘Best Contemporary Urban Song’ bahuriyemo na Winne Nwagi, Daddy Ande, Dre Call, Nina Roz, Daddy Andre na Angella Katatumba, Victor Ruz na Azawi. 

The Ben na Rema kandi bahataniye igihembo mu cyiciro cya ‘Best Collaboration’, aho bahaganye na Ykee Band&A Pass, B2c na David Lutalo, Freeboy na Winnie Nwagi, Daddy Andre na Nina Roz, Cyrsto Pand na Sheebah, Sheebah na King Saha, Dj Slick Stuard&Dj Roja na Jose Chameleone, Daddy Andre na Angella Katatumba na Spice Diana na Harmonize.

Ibi bihembo bigamije gushimira buri wese ugira uruhare mu iterambere ry’umuziki wa Uganda. Gutora biri gukorerwa ku rubuga rwa Internet bizarangira tariki 28 Mata 2021.

Hazifashishijwe ikipe ngari y’abahanga mu muziki mu kwemeza abazegukana igihembo mu cyiciro ‘Zzina Legend Awards’ na ‘Sports Personality of the Year’.

Mu bandi bahanzi bahataniye ibi bihembo bakomeye muri Uganda barimo Eddy Kenzo, Sheebah Karungi, Jose Chameleone, Pallaso n’abandi.

‘This Is Love’ yongeye gusubiza ikuzo Rema mu muziki wa Uganda. Iri mu ndirimbo zasohotse zikiharira intonde nyinshi z’abakora indirimbo zikunzwe.

Iri kuri shene ya Youtuve kuva tariki 30 Ukuboza 2020, imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni 2. Iherekejwe n’ibitekerezo by’abayikunze barenga ibihumbi bitatu.

KANDA HANO UBASHE GUTORA UMUHANZI MURI IBI BIHEMBO

Urutonde rw’abahataniye ibihembo bya Zzina Awards muri Uganda

1.Best Inspirational Song

Corona Virus Alert – Bobi Wine and Nubian Li

Corona Distance (Chapter One) – Bebe Cool ft. Allstars

Corona – Ykee Benda ft. King Saha, Joanita Kawalya, B2C, Dre Cali, Feffe Bussi, Myco Ouma, Jose Sax

Corona – Spice Diana and Fik Fameica

Money (Sente) – Sama Sojah

Ndikuwaki – Pallaso


2.Best Fans Team

Team Eddy Kenzo

Sheebaholics

B2C Soldiers

Fameicans

Spice Gadgets

Panda Gang


3.Best LugaFlow/Rap Song

Bintwala – Mun G

Kyoyina Omanya (Remix) – Crysto Panda + Sheebah

Nyabo – Gravity Omuttuju

Bino Byebiluma Abayaye – Crysto Panda

Seeka – Recho Rey

Nothing To Do – Twilight

Buligita – Fik Fameica

Romantic – Feffe Bussi

4.Best LugaFlow/Rap Artist

Gravity Omuttujju

Fik Fameica

Recho Rey

Crysto Panda

Feffe Bussi

Navio

Mun G


Indirimbo The Ben yakoranye na Rema ihataniye ibihembo muri Uganda bitangwa na Galaxy FM

5.Best Dancehall Song

Balance – Karole Kasita

Nalinda Dda – Zex Bilangilangi

Kiggwa Leero – DJ Slick Stuart & DJ Roja ft. Jose Chameleone

Muyayu – Mudra

Andele – Daddy Andre ft. Nina Roz

Tumbiza Sound – Eezzy

Go Down – Kent and Flosso ft. Fik Fameica, Coco Finger & Vyper Ranking

Ratata – Zex Bilangilangi

Sivawo – Vyper Ranking

6.Best Dancehall Artist

Zex Bilangilangi

Karole Kasita

Mudra

Vyper Ranking

Eezzy


7.Best Contemporary Urban Song

Everything – Winnie Nwagi

Tugende Mu Church – Daddy Andre

Ebisooka N’ebisembayo – Dre Cali

Billboard Kipande – Nina Roz

Tonelabila – Daddy Andre and Angella Katatumba

Kikomando – Victor Ruz

Repeat It – Azawi

This Is Love – Rema and The Ben

Umunyamakuru Asiimwe aganira n'umuhanzi Fik Fameica nyuma yo kwinjira mu bahatana

8.Best Contemporary Urban Artist

Daddy Andre

Winnie Nwagi

Dre Cali

Lydia Jazmine

Azawi

Toniks


9.Best Afro Beat Song

Malamu – Pallaso

Tweyagale – Eddy Kenzo

Baliwa – Jose Chameleone

Kwata Esimu – Freeboy and Winnie Nwagi

Sharp Shooter – Chosen Blood

Quinamino – Azawi

Munda Awo – B2C

Nakyuka – Sheebah

Ssala Puleesa – King Saha

Kachumbali – Quex 

John Blaq uri mu bahataniye ibihembo

1O.Best Song Writer

Shena Skies

Daddy Andre

Mudra

Azawi

Ronnie

Yese Oman

Nikolai


11.Best Comedian

Madrat & Chico

Bizonto

Maulana & Reign

Fun Factory

  

12.Best Producer

Daddy Andre

Nessim

Bomba

Artin

T.O.N

Baur


Eddy Kenzo ari mu bahataniye ibihembo

13.Best Collaboration

Turn Up The Vybe – Ykee Benda + A Pass

Awo – B2C + David Lutalo

Kwata Esimu – Freeboy + Winnie Nwagi

This Is Love – Rema + The Ben

Andele – Daddy Andre ft. Nina Roz

Kyoyina Omanya (Remix) – Crysto Panda + Sheebah

Empetta – Sheebah + King Saha

Kiggwa Lelo – DJ Slick Stuart & DJ Roja ft. Jose Chameleone

Tonelabila – Daddy Andre + Angella Katatumba

Kokonya – Spice Diana + Harmonize


14.Best Female Artist

Sheebah

Azawi

Spice Diana

Nina Roz

Winnie Nwagi

Karole Kasita

  

15.Best Male Artist

Crysto Panda

Pallaso

Daddy Andre

Fik Fameica

B2C

John Blaq


16.Breakthrough Artist

Victor Ruz

Azawi

Zex Bilangilangi

Dre Cali

Quex

Mudra

Crysto Panda

Zuli Tums

Eezzy


Umuhanzikazi Azawi ahataniye ibihembo birenze bibiri

17.Song Of The Year

Tweyagalle – Eddy Kenzo

Munda Awo – B2C

Tugende Mu Church – Daddy Andre

Malamu – Pallaso

Tumbiza Sound – Eezzy

Kachumbali – Quex

Muyayu – Mudra

Kyoyina Omanya (Remix) – Crysto Panda + Sheebah

Nakyuka – Sheebah

Repeat It – Azawi


18.Artist Of The Year

Eddy Kenzo

Sheebah

Pallaso

Daddy Andre

Spice Diana

Fik Fameica

Crysto Panda

Rema yagaragaje ko yishimiye kuba ari mu bahataniye ibi bihembo

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'THIS IS LOVE' YA REMA NA THE BEN

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND