Indirimbo ‘This Is Love’ y’umuhanzi wo mu Rwanda ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mugisha Benjamin [The Ben] n’umunya-Uganda Rema Namakula, ihataniye ibihembo bibiri muri Zzina Awards bitangirwa muri Uganda.
Ni ku nshuro ya munani ibihembo bya Zzina Awards bigiye gutangwa. Bizashyikirizwa ababitsindiye kuri iyi nshuro mu muhango uzaba tariki 30 Mata 2021, hifashishijwe ikoranabuhanga kubera kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.
Ibi bihembo biterwa inkunga na Galaxy Fm, byatanzwe mu 2020 nabwo hifashishijwe ikoranabuhanga. Kuri iyi nshuro nabwo niko bizagenda, kuko umuhango wo kubitanga uzatambuka kuri Radio no ku mbuga nkoranyambaga.
Abahanzi mu byiciro bitandukanye, Producer, abafana, abanditsi b’indirimbo, abanyarwenya n’abandi batoranyijwe muri ibi bihembo bigizwemo uruhare n’abafana n’ikipe ngari y’abanyamakuru n’abafite aho bahuriye n’umuziki muri Uganda.
Bahataniye ibihembo mu byiciro 18; gusa ibizatangwa ni 20 hongeweho icyiciro cy’umuntu w’umwaka wigaragaje n’igihembo cy’umunyabigwi mu muziki.
Umuhanzikazi Rema watandukanye na Eddy Kenzo, yanditse kuri konti ye ya Instagram agaragaza ko indirimbo yakoranye na The Ben iri mu zihataniye ibihembo bya Zzina Awards. The Ben nawe yabigenje uko!
‘This is Love’ y’aba bombi ihataniye ibihembo mu byiciro bibiri. Iri mu cyiciro cya ‘Best Contemporary Urban Song’ bahuriyemo na Winne Nwagi, Daddy Ande, Dre Call, Nina Roz, Daddy Andre na Angella Katatumba, Victor Ruz na Azawi.
The Ben na Rema kandi bahataniye igihembo mu cyiciro cya ‘Best Collaboration’, aho bahaganye na Ykee Band&A Pass, B2c na David Lutalo, Freeboy na Winnie Nwagi, Daddy Andre na Nina Roz, Cyrsto Pand na Sheebah, Sheebah na King Saha, Dj Slick Stuard&Dj Roja na Jose Chameleone, Daddy Andre na Angella Katatumba na Spice Diana na Harmonize.
Ibi bihembo bigamije gushimira buri wese ugira uruhare mu iterambere ry’umuziki wa Uganda. Gutora biri gukorerwa ku rubuga rwa Internet bizarangira tariki 28 Mata 2021.
Hazifashishijwe ikipe ngari y’abahanga mu muziki mu kwemeza abazegukana igihembo mu cyiciro ‘Zzina Legend Awards’ na ‘Sports Personality of the Year’.
Mu bandi bahanzi bahataniye ibi bihembo bakomeye muri Uganda barimo Eddy Kenzo, Sheebah Karungi, Jose Chameleone, Pallaso n’abandi.
‘This Is Love’ yongeye gusubiza ikuzo Rema mu muziki wa Uganda. Iri mu ndirimbo zasohotse zikiharira intonde nyinshi z’abakora indirimbo zikunzwe.
Iri kuri shene ya Youtuve kuva tariki 30 Ukuboza 2020, imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni 2. Iherekejwe n’ibitekerezo by’abayikunze barenga ibihumbi bitatu.
KANDA HANO UBASHE GUTORA UMUHANZI MURI IBI BIHEMBO
Urutonde rw’abahataniye ibihembo bya Zzina Awards muri
Uganda
1.Best Inspirational Song
Corona Virus Alert – Bobi Wine and Nubian Li
Corona Distance (Chapter One) – Bebe Cool ft. Allstars
Corona – Ykee Benda ft. King Saha, Joanita Kawalya, B2C, Dre Cali, Feffe Bussi, Myco Ouma, Jose Sax
Corona – Spice Diana and Fik Fameica
Money (Sente) – Sama Sojah
Ndikuwaki – Pallaso
2.Best Fans Team
Team Eddy Kenzo
Sheebaholics
B2C Soldiers
Fameicans
Spice Gadgets
Panda Gang
3.Best LugaFlow/Rap Song
Bintwala – Mun G
Kyoyina Omanya (Remix) – Crysto Panda + Sheebah
Nyabo – Gravity Omuttuju
Bino Byebiluma Abayaye – Crysto Panda
Seeka – Recho Rey
Nothing To Do – Twilight
Buligita – Fik Fameica
Romantic – Feffe Bussi
4.Best LugaFlow/Rap Artist
Gravity Omuttujju
Fik Fameica
Recho Rey
Crysto Panda
Feffe Bussi
Navio
Mun G
Indirimbo The Ben yakoranye na Rema ihataniye ibihembo muri Uganda bitangwa na Galaxy FM
5.Best Dancehall Song
Balance – Karole Kasita
Nalinda Dda – Zex Bilangilangi
Kiggwa Leero – DJ Slick Stuart & DJ Roja ft. Jose Chameleone
Muyayu – Mudra
Andele – Daddy Andre ft. Nina Roz
Tumbiza Sound – Eezzy
Go Down – Kent and Flosso ft. Fik Fameica, Coco Finger & Vyper Ranking
Ratata – Zex Bilangilangi
Sivawo – Vyper Ranking
6.Best Dancehall Artist
Zex Bilangilangi
Karole Kasita
Mudra
Vyper Ranking
Eezzy
7.Best Contemporary Urban Song
Everything – Winnie Nwagi
Tugende Mu Church – Daddy Andre
Ebisooka N’ebisembayo – Dre Cali
Billboard Kipande – Nina Roz
Tonelabila – Daddy Andre and Angella Katatumba
Kikomando – Victor Ruz
Repeat It – Azawi
This Is Love – Rema and The Ben
Umunyamakuru Asiimwe aganira n'umuhanzi Fik Fameica nyuma yo kwinjira mu bahatana
8.Best Contemporary Urban Artist
Daddy Andre
Winnie Nwagi
Dre Cali
Lydia Jazmine
Azawi
Toniks
9.Best Afro Beat Song
Malamu – Pallaso
Tweyagale – Eddy Kenzo
Baliwa – Jose Chameleone
Kwata Esimu – Freeboy and Winnie Nwagi
Sharp Shooter – Chosen Blood
Quinamino – Azawi
Munda Awo – B2C
Nakyuka – Sheebah
Ssala Puleesa – King Saha
Kachumbali – Quex
John Blaq uri mu bahataniye ibihembo
1O.Best Song Writer
Shena Skies
Daddy Andre
Mudra
Azawi
Ronnie
Yese Oman
Nikolai
11.Best Comedian
Madrat & Chico
Bizonto
Maulana & Reign
Fun Factory
12.Best Producer
Daddy Andre
Nessim
Bomba
Artin
T.O.N
Baur
Eddy Kenzo ari mu bahataniye ibihembo
13.Best Collaboration
Turn Up The Vybe – Ykee Benda + A Pass
Awo – B2C + David Lutalo
Kwata Esimu – Freeboy + Winnie Nwagi
This Is Love – Rema + The Ben
Andele – Daddy Andre ft. Nina Roz
Kyoyina Omanya (Remix) – Crysto Panda + Sheebah
Empetta – Sheebah + King Saha
Kiggwa Lelo – DJ Slick Stuart & DJ Roja ft. Jose Chameleone
Tonelabila – Daddy Andre + Angella Katatumba
Kokonya – Spice Diana + Harmonize
14.Best Female Artist
Sheebah
Azawi
Spice Diana
Nina Roz
Winnie Nwagi
Karole Kasita
15.Best Male Artist
Crysto Panda
Pallaso
Daddy Andre
Fik Fameica
B2C
John Blaq
16.Breakthrough Artist
Victor Ruz
Azawi
Zex Bilangilangi
Dre Cali
Quex
Mudra
Crysto Panda
Zuli Tums
Eezzy
Umuhanzikazi Azawi ahataniye ibihembo birenze bibiri
17.Song Of The Year
Tweyagalle – Eddy Kenzo
Munda Awo – B2C
Tugende Mu Church – Daddy Andre
Malamu – Pallaso
Tumbiza Sound – Eezzy
Kachumbali – Quex
Muyayu – Mudra
Kyoyina Omanya (Remix) – Crysto Panda + Sheebah
Nakyuka – Sheebah
Repeat It – Azawi
18.Artist Of The Year
Eddy Kenzo
Sheebah
Pallaso
Daddy Andre
Spice Diana
Fik Fameica
Crysto Panda
Rema yagaragaje ko yishimiye kuba ari mu bahataniye ibi bihemboKANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'THIS IS LOVE' YA REMA NA THE BEN
TANGA IGITECYEREZO