RFL
Kigali

Abavandimwe Harry na William mu muhango wo guherekeza sekuru ntibemerewe kwegerana

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:16/04/2021 8:57
0


Nk'uko bikomeje kugarukwaho n’itangazamakuru ryo mu Bwongereza, abavandimwe Harry na William abana b'imfura y'ubwami bw'u Bwongereza Igikomangoma Charles, bitenganyijwe mu muhango wo gushyingura sekuru akaba n’umugabo w’Umwamikazi w’u Bwongereza Elizabeth II batemerewe kwegerana.



Ku munsi w’ejo ni bwo igikomangoma Philip kizaherecyezwa nk'uko biteganyijwe mu itegurwa ry’uyu muhango bikaba bigaragara ko abavandimwe Harry na William nta hantu na hamwe bemerewe kwegerana.

Ubanza imbere ni Igikomangoma Charles abamukurikira babiri ni abahungu be babiri n'abafasha babo, ubanza ni imfura ye Igikomangoma William n'umufasha we hagakurikiraho bucura Igikomangoma Harry n'umufasha we.

Aba bagabo bombi bakaba ari abavandimwe basangiye nyina wari Igikomangomakazi Diana na Se w’Igikomangoma Charles akaba ari nawe isaha ku isaha uteganyirijwe kuba yafata intebe y’ubwami nk’imfura ya Philip uzagushyingurwa ku munsi w’ejo n’Umwamikazi Elizabeth II.

Igikomangoma William umuvandimwe wa Harry niwe wa kabiri mu basimbura b’intebe y’ubwami kuva ku munsi wa mbere akivuka kugeza n'ubu. Nyuma yaho Harry yikuye mu bijyanye n’imibereho n’imyitwarire ya cyami, kuba ubwo imibanire y'aba bombi yatangiye gusa nijemo agatotsi.

Byaje guhuhurwa n’ikiganiro gisa no kwataka ubwami, bagiranye n’umushoramarikazi Oprah Winfrey nyamara ubuzima butari bumeze neza bwa sekuru Harry na William bakundaga cyane.

Kugeza ubu ntibiramenyekana niba aba bombi aribo basabye ko batazegerana cyangwa ari ibyagenwe kuko ubusanzwe bagakwiye kuba bakurikirana nyamara kuri ubu bazaba batandukanijwe na mubyara wabo Peter. Abahanga bakaba babibonamo umubano utari mwiza n'ishusho mbi y'umubano mu muryango w'ubwami.


Ubwo aba bombi bazaba berekeza mu rusengero ntabwo intugu zabo zizaba ziteganye ndetse n'ubwo bazaba binjira ntibazaba bakurikiranye.

Iyi ni ifoto y'aba bagabo bombi bakiri abana, aha hari mu muhango wo guherekeza nyina w'aba bombi Igikomangomakazi Diana

Aha bari kumwe na Sekuru baza kuba baherekeza ku munsi w'ejo Igikomangoma Philip

Imodoka izatwara Igikomangoma Philip mbere yo gushyingurwa 

Src: www.dailymail.co.uk 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND