RFL
Kigali

Ntamakemwa Remmy wa IBUKA yagarutse ku kamaro ko kwibuka impinja, ibibondo n’abana bishwe muri Jenoside

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/04/2021 15:54
0


Umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi ya IBUKA ku rwego rw’Igihugu, Ntamakemwa Remmy, yavuze ko akamaro ko kwibuka impinja, ibibondo n’abana bishwe muri Jenoside, ari ukwibutsa abana bavutse mu gihe na nyuma ya Jenoside ko aribo mbaraga z’Igihugu kandi bagomba kwirinda icyo aricyo cyose cyazana amacakubiri mu Banyarwanda.



Mu muco Nyarwanda abakibariwa mu cyiciro cy’abanyantege nke bakabaye bitabwaho n’abandi, bityo abateguye bakanashyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi bayikoze batababarira abana, ndetse babica urw’agashinyaguro.

Abicanyi ntibatinye no kwica inda zitaravuka, byerekana ubugome ndengakamere Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe.

Mu gikorwa cyo gusoza kwibuka ku nshuro ya 11 impinja, ibibondo n’abana bishwe muri Jenoside cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Mata 2021, cyateguwe n’Umuryango Mugari Ecole Maternelle Fondation Ndayisaba Fabrice, Ntamakemwa Remmy wa IBUKA, yagize ati: “Kwibuka abana, ibibondo n’impinja bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni uguha bana bariho ubu umwanya wo kumenya ububi n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo barusheho gufata ingama zo kuyirwanya no kwimakaza Ubunyarwanda nk’indangagaciro ibahuza.”

Akomeza ati “Kwibuka abana, ibibondo n’impinja ni ugusubiza amaso inyuma tukazirikana ubukana Jenoside yakoranywe, aho abayikoze batababariraga abana ubu bamwe muri bo baba bararangije kwiga. Ndetse bari mu nzego zitandukanye z’iki gihugu bubaka urwababyaye. Twasaba abakuru babaye muri aya mateka mabi kubana neza mu mahoro. Bakirinda kwigisha abana babo amacakubiri, ahubwo bakimakaza ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.”

Uyu muyobozi avuga ko ari byiza ko amateka ya Jenoside yigishwa mu mashuri abakiri bato, bagasobanurirwa kandi bakagira uruhare runini mu kwibuka abishwe muri Jenoside barushaho kurangwa n’urukundo ruzira amacakubiri.

Yasabye kandi abana kutazamerera umuntu uwo ariwe wese, baba ababyeyi babo, inshuti zabo cyangwa abandi bantu wabigisha ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri.

Ntamakemwa Remmy yashimye ubuyobozi bw’Igihugu bushishikajwe no guhuza abanyarwanda no kubashakira ikibateza imbere aho hagiyeyo amategeko agamije guhana uwari we wese waba ugifite cyangwa ugamije guhembera urwango n’amacakubiri mu bana b’u Rwanda.

Yavuze ko igikorwa cyo kwibuka abana, ibibondo n’impinja bishwe ari muri Jenoside ari n’umurongo wo gukomeza guca intege abapfobya Jenoside n’abafite ingengabitekerezo yayo

Icyumweru cyo kwibuka abana, ibibondo n’impinja cyatangiye Tariki 09 Mata 2021, cyaranzwe cyane n' ubutumwa bwiza bw' ihumure ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n' Abanyarwanda muri rusange, ubutumwa bwo kubaka igihugu ndetse no gusobanura amateka yaranze igihugu. Ibiganiro byari bitanu byatangiye gutangwa Tariki 10 Mata 2021. 

Ubutumwa bwagiye butangwa n’abakuze hifashishijwe ikoranabuhanga mu bitangazamakuru bitandukanye.

Kubera icyorezo cya Covid-19, ariko benshi mu banyamuryango ba Fondasiyo n'inshuti zayo barimo n'abana bakiri bato n' urubyiruko bakaba barahungukiye byinshi birimo ubusobanuro burambuye ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. 

Igikorwa cyo kwibuka impinja, abana n’ibibondo kitabiriwe n' Abayobozi benshi batandukanye barimo Musabeyezu Narcisse wabaye Senateri, Kanyangira John, Ntamakemwa Remy, Umuyobozi w' Akarere ka Bugesera wungirije n' abandi benshi batandukanye harimo Abakinnyi b'Umupira w' Amaguru barimo Mitima Isaac ukina muri Kenya, Irambona Eric ukinira Kiyovu Sports n' abandi benshi batandukanye. 

Igikorwa cyo gusoza icyumweru cyahariwe kwibuka 27 Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, muri École Maternelle Fondation Ndayisaba Fabrice cyabanjirijwe n' ikiganiro kirambuye cyahise kuri RadioTV 10.

Hatangwa ubutumwa bunyuranye n' umuyobozi w' Ishuri Ecole Maternelle Foundation Ndayisaba Fabrice ndetse n' Umuyobozi ushinzwe igikorwa byo kwibuka muri Ndayisaba Fabrice Foundation.

Tariki 09 Mata, buri mwaka Fondation Ndayisaba Fabrice yibuka ibibondo n' abana bato bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ntamakemwa Remmy, Umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi ya IBUKA ku rwego rw’Igihugu, yavuze birambuye akamaro ko kwibuka impinja, abana n'ibibondo




 

Umuryango Mugari Ecole Maternelle Fondation Ndayisaba Fabrice (NFF), wasoje icyumweru cyo kwibuka no kuzirikana impinja, abana n’ibibondo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

KANDA HANO UREBE UBUTUMWA BWA MUNYANSHOZA WIFATANYIJE NA NFF









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND