Jeannette Kagame, Umufasha wa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, yibukije abakuru ko umurage udasaza bakwiye gusigira ababakomokaho ari ukubigisha amateka y’ukuri y’u Rwanda.
Ati "Muri ibi bihe twibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, ndibutsa abakuru ko umurage dukwiye gusigira abadukomokaho ari ukubigisha amateka y'ukuri y'u Rwanda. “
Yasabye Abanyarwanda gukomeza kubaka “Igihugu kizira ivangura iryo ari ryo ryose”. Avuga ko buri wese akwiye gukomeza kwamaganira kure abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Dukomeze turwanye ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ingengabitekerezo yayo kuko tuzi ingaruka zayo. Twibuke, Twiyubaka.”
Tariki 07 Mata 2021, mu gutangiza ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, Madamu Jeannette Kagame yasabye Abanyarwanda kwibuka ko “Isano-muzi yacu ari Ubunyarwanda, kandi ko tuzakomeza kubukomeraho tuburage abadukomokaho, na bo bikomeze bityo! Humura Rwanda!”.
Madamu Jeannette Kagame yasabye abakuru kuraga ababakomokaho amateka y’ukuri y’u Rwanda
TANGA IGITECYEREZO