Ikawa ifitiye akamaro kanini ubuzima kuko yuzuyemo ibitunga, ibisohora n’ibisukura umubiri biwukuramo uburozi, byose bifasha mu mikorere myiza y’umubiri muri rusange.
Ikawa yatangiye kunyobwa cyera cyane, ikaba ari kimwe mu bihingwa kandi byinjiriza amafaranga u Rwanda kuko yoherezwa hanze. Muri rusange ku isi hanyobwa ibikombe birenga miliyari 400 ku mwaka.
Mu gakombe kamwe habonekamo;
*Akamaro k'ikawa gatandukanye ku mubiri:
1.Yongera imbaraga ikaba yanakongera ubushobozi bw'imitekerereze
Ikawa ishobora gufasha umubiri kutumva ko unaniwe, ikaba yaguha imbaraga zagufasha gukora cyane. Ibi biterwa n'uko irimo ikinyabutabire caffeine, gikabura imyakura.
Iyo umaze kuyinywa, yinjira mu maraso, nuko ikagana mu bwonko. Iyo igeze mu bwonko ibuza ihererekanya makuru ry’umusemburo wa adenosine, iyo ibi bibaye bituma urugero rw’indi misemburo nka noradrenaline na dopamine yiyongera. Bityo ugahorana imbaraga, kwibuka cyane, kugira mood nziza n’ubushobozi bw’ubwonko bwo gukora bukiyongera.
2.Ishobora kugabanya ibyago byo kurwaya Diyabete y'ubwoko bwa 2
Diyabete yo mu bwoko bwa 2, yibasira abantu benshi cyane, igaragazwa no kuzamuka cyane kw’isukari mu maraso nuko umusemburo wa insulin ntubashe kuyikuramo.
Abantu banywa ikawa baba bafite ibyago biri hasi byo kuba barware iyi diyabete. Ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko ibyago byo kurwara diyabete yo mu bwoko bwa 2 bugabanukaho 25-50%.
3.Irinda Umwijima kwibasirwa n'indwara zitandukanye
Umwijima ni urugingo rufatiye runini umubiri. Indwara zitandukanye ziwibasira nka hepatite, abanywa inzoga nyinshi n’ibinure byinshi ku mwijima bituma umwijima urwara indwara ya cirrhosis (aho inyama y’umwijima itangira guhindura imiterere igacikagurika).
Ikawa ifasha mu kurinda indwara ya cirrhosis. Ubushakashatsi bwerekana ko kunywa udukombe 2 cyangwa 3 ku munsi bigabanya ibyago byo kwicwa n’indwara ya cirrhosis. Ikawa ifasha kandi mu kurinda kanseri y’umwijima ku kigero cya 50%.
4.Ifasha mu gutwika ibinure
Ibintu byinshi byo kunywa bicuruzwa, bigabanya ibinure uzasangamo caffeine. Caffeine ni kimwe mu binyabutabire bisanzwe bishobora gufasha mu gutwika ibinure. Yongera imikorere y’umubiri ku kigero cya 3 kugeza kuri 11% , bityo ku babyibushye cyane umubiri ukaba wakoresha cyane ibinure byabo, ibi kandi biba no mu bananutse.
5.Irinda indwara yo kwigunga (depression) ikongera ibyishimo
Kwigunga ni indwara ikomeye yibasira imitekerereze, ndetse igatera n’ubuzima bwiza kugabanuka bityo ugatakaza ibyishimo.
Ikawa igabanya ibyago byo kurwara kwigunga ikanagabanya bitangaje ibyago byo kwiyahura. Ubushakashatsi bwakozwe n’ishuri rya Harvard mu mwaka wa 2011, bwagaragaje ko abagore banywa udukombe 4 cg hejuru yatwo bigabanya ibyago byo kwigunga bikabije.
6.Ikawa ntitera indwara z'umutima ndetse ishobora kugabanya indwara ya Stroke
Abantu benshi bazi ko yongera umuvuduko w’amaraso. Ibi nibyo, kuko yongera hagati ya 3 na 4 mmHg ku muvuduko usanzwe w’amaraso, ibi ariko birongera bigasubira hasi, mu gihe uyinywa buri munsi.
Ariko hari igihe umuvuduko uguma hejuru ntumanuke, ugahora wumva umutima utera cyane, niba ufite ikibazo cy’umuvuduko uri hejuru w’amaraso ntugomba kuyinywa. Abanywa ikawa kandi bagira ibyago biri hasi byo gufatwa na stroke.
Ibyo ukwiye kwitondera
Kunywa nyinshi bishobora gutera ibibazo bitandukanye. Caffeine nyinshi mu mubiri, ishobora gutera ibibazo byo kudatuza. Ku bantu bafite ikibazo cy’umuvuduko ukabije w’amaraso kabone n’ubwo waba woroheje, kuyinywa byongera ibyago byo kuwongera no ndetse ishobora gutera umutima guhagarara.
Src:www.healthline.com
TANGA IGITECYEREZO