Hagati mu ijoro ryashize nagiranye ikiganiro gikomeye n’ukwezi kwo mu kirere. Ukwezi kwambwiye ko kumvise kurira kwanjye nijoro. Kwambonye ngo niteretse amacupa y’inzoga ndetse ko kumvise amagambo y’indirimbo nakinnye ijoro ryose n’uwo nayabwiraga. Iyi nkuru tuyikoze tugamije gufasha wowe ufite uwo ukunda wagutaye atavuze ukaba wigunze.
Mu ijoro ukwezi kwaje maze kwicara mu idirishya ry’icyumba cyanjye. Nafashe icyo kunywa ndaguha maze kurandahira neza neza kuko kwashakaga ko tuganira, gusa nkutega amatwi byonyine gusa. Ubwo rero nicaye nkubwira iby’agahinda kanjye ndetse n’intumbero zanjye z'ahazaza.
Nabwiye ukwezi
ko nkutegereje ngo umpamagare n'ubwo hashize ibyumweru ntakumva,
utamvugisha. Yewe nafashe n’amafoto nabitse igihe kirekire mu gitabo ariko
nayakuye mu mpapuro nkunda gusoma cyane kandi buri munsi, ndangije mbwira
ukwezi nti ”Njye nawe twari twishimye ariko sinzi neza niba koko tukishimye nka
mbere kuko ntaheruka kukubona”. Narengejeho ko nkigutegereje.
Ukwezi kwahise kumbaza impamvu nakomeje kugutegereza, maze ntazuyaje nsubiza ko impamvu ari imwe gusa, ari uko utigeze unsezera
ubwo wagendaga. Ndabizi ko uri ahantu hatuje, ahantu uri kuruhuka kandi nzi neza
ko nta kibazo ufite. Uzi igisekeje? Ni uko rimwe na rimwe nibwira ko ndigushaka
umuntu utazigera aboneka na rimwe ukundi, mukundwa biratangaje, gusa
kubitekereza birambabaza.
Muri icyo kiganiro n'ukwezi mu ijoro ryashize, ukwezi kwashatse kumperekeza hanze tuganira
maze kumbaza ikindi kibazo ariko nagisubije mu bisubizo igihumbi. Ni ikibazo kigita kiti “Ubundi
umukundira iki?
Mu kujya gusubiza iki kibazo, nahereye ku ndabo wanzaniye, ubwa mbere tumenyana n’uburyo utatindiganyije kumbwira ko unkunda kandi byose ukabinyuza mu tuntu waguraga amafaranga yawe bwite wari warizigamiye. Mpera ku buryo wita ku mafi wororeye mu nzu yawe uburyo uyitaho iyo ashatse kuzenguruka.
Ku rugendo wakoraga iteka unshaka, n’ibindi byinshi. Ubwo kwambazaga
icyo nkwangira nacecetse nubika umutwe sinavuga kuko nta gisubizo nari bubone mu
mutwe wanjye, uzi impamvu? Ni ukubera ko n'icyo nanga kuri wowe ushaka uko
ugihindura ukakigira cyiza bigatuma nkikunda cyane kandi kikandyohera.
Nanjye nahise nitegereza ukwezi maze nkubaza niba gushimishijwe n’ibyo nkusubije maze kuranyitegereza kumbwira ko kuri konyine, ndetse kubabazwa cyane no kubona ibihumbi by’abakundana basomanira munsi yako buri segonda.
Narahindukiye ndagusoma maze nkubaza niba kwishimye kunsubiza
ko iyo bitaza kuba iby’akanya gato kwari kunezerwa by’iteka kuko kwankunze
cyane kubera icyo kiganiro twagiranye. Ukwezi kwagize kuti ”Ni ukuri uri umukunzi
mwiza kandi uri umuganirizi mwiza, nanjye nzajya mpora nkusura n'iyo utaba
uwanjye ariko byibura uzajya umfasha kutigunga kandi komera azagaruka”.
Mukunzi ukwezi kwambwiye ko umuntu kwavugaga atari wowe kuko ngo kutashakaga kukubabaza, kwambwiye ko kutantwara kuko kutarota kukubabaza kandi kurampumuriza ngo uzagaruka. Mukunzi ndagukunda kandi binyuze muri iki kiganiro cy’ibyo nagiranye n’ukwezi wumve ko nkukunda kandi cyane ndetse bitazashira. Ndagutegereje mukunzi.
Ese wowe uri gusoma iyi nkuru ufite umukunzi? Ese ufite ugusoma cyangwa ukwitaho akaguha 'Care'? Ese ufite umusimbura aho atari? Ahari urababaye nk’ukwezi twaganiriye ariko ntiwihebe! Tuza ushyire umutima hamwe bizashira kandi uzamubona agukunde. Ntuzifuze uw'abandi kuko n’ukwezi ntabwo kwifuje njyewe.
Niba
amaze igihe ataza cyangwa atakuvugisha, cyangwa umuhamagara ntakwitabe tuza,
gusa ntumureke, ntuhweme, izere urwane ku byifuzo by’umutima wawe, dore ni wowe
uri hafi ku bwawo, wufashe kubona ibyo wifuza. Inama cyangwa igitekerezo cyawe
birakenewe. Iyi nkuru irashushanya umuntu watawe n'umukunzi we, ukaba ukimukunda ariko utabasha kubona amakuru ye. Niba ari uwawe koko azagaruka. Uyisangize n’abandi, bige kurata abo bakunda.
TANGA IGITECYEREZO