Sobanukirwa aho izina Gilbert ryavuye umenye n'icyo risobanura.
Izina Gilbert rikomoko mu rurimi rw’ikidage rikaba risobanura ngo 'isezerano ryiza ry’agaciro (Bright pledge)” Gilbert ni izina ryamaye mu bihugu byinshi, iry’umwimerere mu rurimi rw’ikidage ni Gisilberht cyangwa Gisalberht.
Imiterere ya ba Gilbert
Gilbert ni umunyembaraga, ahorana akanyamuneza kandi ntakunda gutinda mu bintu cyane, atekereza vuba kandi ntatinya kuvuga icyo atekereza. Gilbert ntakunda kwita cyane ku nzitizi ahura nazo ndetse muri we aba yumva ikintu kirusha ibindi agaciro ari ukwirekura no kutavuna ubwonko. Biroroshye kumwegera igihe wifuje kumenyana nawe ndetse kubana nawe ni byiza kuko nta muntu bapfa kunaniranwa.
Gilbert ni umunyamatsiko, ashobora kwemera ibintu vuba yamara kubyinjiramo akazabona ingaruka zabyo nyuma kuko atabanza gutekereza cyane mbere yo kwemera ibintu runaka. Nubwo ibi bimeze gutya, Gibert akunda kugira ibanga cyane ku byerekeranye n’ubuzima bwe bwite ndetse n’iyo hari umurakaje agerageza guhisha amarangamutima ye. Akunda ibijyanye n’imikino ngororamubiri cyangwa ibindi bimusaba gukoresha imbaraga z’umubiri.
Bimwe mu byamamare byitwa iri zina
Gilbert Gottfried, ni umunyarwenya ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, afite imyaka 61
Gilbert Arenas, ni umukinnyi wa Basketball nawe akomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, afite imyaka 34
Gilbert Stuart, uyu yari umushushanyi yabayeho kuva mu 1755 kugeza muri 1828 ndetse yashushanyije ifoto ya George Washington imwe tubona ku idolari n’ubwo yapfuye atayirangije.
Src:www.wikipedia.com
TANGA IGITECYEREZO