RFL
Kigali

Breaking: Perezida wa FERWAFA yeguye ku mirimo ye

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:14/04/2021 17:27
0


Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène wari umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda kuva mu 2018, yeguye ku mirimo ye kubera impamvu ze bwite, avuga ko bimutwara umwanya munini ndetse n’imbaraga nyinshi akurikira ibijyanye n’umupira w’amaguru.



Kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Mata 2021, Perezida wa FERWAFA Rtd Brig Gen SEKAMANA Jean Damascène yandikiye abanyamuryango ba FERWAFA abamenyesha ubwegure bwe ku mwanya wa Perezida wa FERWAFA.

Mu ibaruwa ye, Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène yandikiye abagize Inteko Rusange ya FERWAFA abamenyesha ko yeguye ku bushake bwe agira ati: ‘’Gukurikirana iby’umupira w’amaguru binsaba umwanya munini n’imbaraga nyinshi kuko ari ngombwa kubikurikirana umunsi ku munsi. Ibi bikaba binsaba kubikora nk’akazi gasanzwe ka buri munsi. Ndasanga kubikomatanya n’izindi nshingano zanjye bwite byagira ingaruka zitari nziza ku iterambere ry’umupira w’amaguru’’.

Muri iyi baruwa kandi Rtd Brig Gen Sekamana yashimiye abanyamuryango ba FERWAFA icyizere bamugiriye no ku bufatanye bamugaragarije mu gihe yari amaze mu nshingano.

Mu matora yabaye tariki ya 31 Werurwe 2018, Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascène yatsinze Rurangirwa Louis ku majwi 45 kuri 7 mu bantu 53 batoye, atorerwa kuyobora FERWAFA muri manda y’imyaka ine asimbuye Nzamwita Vincent De Gaulle wari umaze imyaka 4 ayobora iri shyirahamwe.

Afande Sekamana yeguye ku mwanya w'umuyobozi wa FERWAFA yari amazeho imyaka isaga itatu

Afande Sekamana yasimbuye Nzamwita De Gaule kuri uyu mwanya

Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND