RFL
Kigali

Umukinnyi wa Filime The Rock arashaka kuba Perezida wa Amerika akarenga kuri Schwazenegger wabaye Guverineri wa California

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:14/04/2021 10:31
0


Umukinnyi wa Filime, icyamamare ku isi mu mirwano njya rugamba, Dawyne Johnson uzwi nka ‘The Rock’ avuga ko aziyamamariza kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika abaturage nibamwereka urukundo.



The Rock Johnson w’imyaka 48 y’amavuko, umwe mu bakinnyi ba filime bahembwa menshi ku Isi ndetse bakunzwe cyane muri Amerika no ku Isi, afite inzozi zo kwinjira muri White House nka Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yagize ati: "Mfite intego yo guhuza igihugu cyacu kandi ndumva ko aribyo abaturage bashaka, noneho nzabikora."


The Rock ntabwo yavuze ishyaka azahagararira cyangwa igihe ashobora gutangiza igikorwa cyazamwinjiza muri White House. Amagambo ye akurikira ubushakashatsi bwakozwe ku rubuga rwa interineti bwashyizwe ahagaragara mu cyumweru gishize bwagaragaje ko Abanyamerika bagera kuri 46% batekereza gutora Dawyne Johnson ’The Rock’ nk’ushobora kuzaba yigenga ku mwanya w’umukuru w’igihugu, akazaba yinjiye ku rutonde rw’ibyamamare by’Abanyamerika biyamamarije umwanya wa politiki.


Mu byamamare byinjiye muri Politiki, harimo uwamenyekanye muri Filime Terminator, Arnold Schwarzenegger wabaye Guverineri wa Californiya, Jesse Ventura wahoze ari umukinnyi wa Filime wabaye guverineri wa Minnesota na Ronald Reagan wari umukinnyi wa Filime wabaye perezida wa 40 wa Leza Zunze Ubumwe za Amerika.

Dwayne Johnson yamenyekanye bwa mbere nka "The Rock," umuntu uzwi cyane ku isi, agaragara muri firime zirimo 'The Scorpion King,' 'Hercules' na 'The Fast and the Furious' franchise.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND