Ni kenshi cyane havugwa ingeso yo gucana inyuma ku bashakanye, bikorwa mu buryo bw’ibanga ariko burya ntawe utwika inzu ngo ahishe umwotse igihe cyose. Umugore yatawe muri Pisine yuzuye amazi nyuma yo guterana amagambo n’umugore yasanganye n’umugabo we.
Umugore yakekaga ko umugabo we amuca
inyuma, aza kwigira inama yo kumukurikira amusanga muri Hoteli ari kumwe n’ihabara
banezerewe bari gusangira. Umugore nta kindi yakoze yateje urusaku muri Hoteli
ashaka no kurwana n‘umugore uri kumutwarira umugabo nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru
bitandukanye.
Mu nkuru z’aba bantu, nta mazina yabo yatangajwe, gusa amakuru avuga ko byabereye ku butaka bwa Nigeria. Ugifata
umukunzi wawe cyangwa uwo mwashakanye aguca inyuma, imitekerereze irahinduka
ukaba wakora ibintu bibi cyane, abenshi baranakomeretsanya.
Mu mashusho yacaracaye ku mbuga
nkoranyambaga, umugore akibafata agasakuza, bahise basohoka batonganira imbere
ya Pisine, umugabo yageragezaga kwitambika ngo abakize, ku bwo kwirwanaho,
ihabara ryahise risunikira mu mazi uwo mugore kubera umujinya.
Umugabo yabonye ibintu bifashe indi sura umugore we ari kurwana n’amazi yo muri Pisine ashaka kumurengera, niko guhindukirana ihabara rye ashaka kurigirira nabi bamwe baratabara. Umugabo yagirwaga inama ko guca inyuma uwo bashakanye ukanabimwereka byakuviramo akaga gakomeye.
Icyo wahita ukora uramutse ufashe uwo mwashakanye arimo kuguca inyuma, ni inzira yo mu biganiro bikozwe mu mahoro, bitatanga umwanzuro ukunoze mukiyambaza inzego za Leta aho kugambirira no kugeregeza kugirira nabi uwaguhemukiye.
Src: News365
TANGA IGITECYEREZO