RFL
Kigali

Benshi mu batunzi ntibanyurwa n'ibyo bafite! Umuhungu wa Grace Mugabe yafunzwe azira kwiba

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:14/04/2021 7:58
0


Abahanga bakubwira ko abantu benshi batunze agatubutse cyangwa se bafite amafaranga menshi bahora bumva bakwiyegereza andi, rimwe na rimwe bamwe bagafatwa bibye mu kongera ubutunzi, nk’uko umuhungu wa Grace Mugabe (Umugore wa nyakwigendera Perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe) yafunzwe azira kwiba.



Russell Goreraza umuhungu wa Grace Mugabe, utari uwa Robert Mugabe, yatawe muri yombi azira kwiba ibikoresho by’ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro. Russell akaba umuhungu wa Grace kuva yashyingiranwa bwa mbere na Stanley Goreraza.

Ku wa mbere Tariki 12 Mata yitabye umucamanza wa Concession Moreblessing Makati hamwe na bagenzi be 3 bavugwa ko ari ibyitso bye barimo Paul Sithole  w’imyaka 45 y’amavuko, Aaron Muchenje na Trymore Madzitire.


Goreraza anavugwaho gukunda cyane abakobwa 

Byavuzwe ko Goreraza na bagenzi be bibye mu ruganda rwa Tian Bao Mineral Industry rukora ibikorwa by'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro mu isambu ya Smithfield i Mazowe ifitwe n'umuryango wa Mugabe nk’uko ikinyamakuru Harare kibitangaza.

Nk'uko babitegetswe, ngo abo bagabo batatu bageze aho bacukuraga amabuye kare mu gitondo maze batangira gusahura ibikoresho bimwe bapakira mu ikamyo. Inyandiko y'urukiko yasomwe ivuga ko ushinjwa yapakiye icyuma cya zahabu, urusyo rw'umupira, moteri y'amashanyarazi, imipira y'icyuma 200, imipira 50, pompe 20, hamwe n'ibyuma 15 bihenze.

Amahirwe ntiyabahiriye ubwo bahagaritswe na polisi ya Mazowe batabwa muri yombi. Amakuru avuga ko uyu muhungu wa Grace Mugabe asanzwe ari umuherwe muri Zimbabwe.


SRC:iHarare  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND