Taliki 14 Mata ni umunsi 104 mu minsi igize umwaka hakaba hasigaye iminsi 261 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Mu 1831: Ikiraro cyo mu mujyi wa Manchester, mu
Bwongereza cyacitsemo kabiri nyuma y’uko abasirikare bagitambutseko bari mu
karasisi.
Mu 1865: Abraham Lincoln wabaye Perezida wa 16 wa leta zunze ubumwe za Amerika yarashwe mu mutwe n’umugabo witwa John Wilkes Booth mu mugi wa Washington DC mu nzu y’imyidagaduro izwi nka Ford’s Theatre, nyuma aza kwitaba Imana ku munsi wakurikiyeho.
Muri uyu mwaka kandi, umunyamabanga wa leta zunze
ubumwe za Amerika Bwana William H. Seward yatewe mu rugo rwe n’umugabo witwa
Lewis Powell, ibi bikaba byarabaye bifitanye isano no n’iraswa rya Perezida
Abraham Lincoln.
Mu 1903: Dr Harry Plotz yavumbuye urukingo rw’indwara
ya Typhoide.
Mu 1912: Ubwato bwa Titanic bwagonze ikibuye
cy’urubura (Iceberg) mu majyaruguru y’inyanja ya Atalantika ubwo bwakoraga
urugendo rwavaga mu mugi wa Southampton mu Bwongereza bwerekeza mu mugi wa New
York muri leta zunze ubumwe za Amerika.
Mu 1941: Leslie Pawson yatsinze irushanwa ryo
gusiganwa ku maguru rizwi nka Boston Marathon ryabaga ku nshuro ya 45
akoresheje amasaha abiri, iminota 30 n’amasegonda 38.
Mu 1945: Indege z’Abanyamerika zarashe mu mugi wa
Tokyo mu Buyapani zisenya ingoro y’ubwami yo muri iki gihugu.
Mu 1958: Icyogajuru cy’Abasoviyeti bise Sputnik 2
cyarimo Imbwa yahawe izina rya Laika cyahiriye mu kirere. Iyi mbwa (Laika)
yaciye agahigo ko kuba inyamaswa ya mbere yageze mu isanzure.
Laika nicyo kinyabuzima cya mbere cyageze mu isanzure
Mu 1961: Muri Leta zunze ubumwe z’Abasoviyeti habaye
bwa mbere igikorwa cyo gutambutsa ikiganiro mu buryo bwako kanya ibizwi nka
Live Television Broadcast.
Mu 1962: George Pompidou yabaye Minisitiri w’intebe
w’Ubufaransa nyuma yo kwegura kwa Michel Debré.
Mu 1965: Leta zunze ubumwe za Amerika zakoze igerageza
ry’intwaro za Nikeleyeli (Nuclear test) ahazwi nka Nevada Test Site.
Mu 1967: General Gnassingbé Eyadéma yabaye Perezida wa
gatatu wa Togo.
Mu 1978: Indege ya Boeing 707 ya Kampani Korean
Airlines yarashwe n’Abasoviyeti nyuma yo kuyitiranya n’indege y’intasi y’Abanyamerika.
Iyi ndege yarashwe misile nyuma y’uko Abasoviyeti barashe mu kirere babwira
abapiloti kutaza mu kirere cyabo ariko abapiloti bari batwaye iyi ndege
ntibabona ubutumwa abasoviyeti babahaga niko kubarasaho. Iyi ndege yaguye mu
Nyanja ihitana abagenzi bose 269 n’abakozi bo mu ndege bari bayirimo.
Mu 1985: Alan Garcia yatorewe kuyobora Peru.
Mu 2002: Perezida wa Venezuela Hugo Chávez yagarutse
mu biri bye nyuma y’iminsi ibiri yari ishize atawe muri yombi n’abasirikare bo
muri icyi gihugu.
Mu
2003: Mu mugi wa Baghdad muri Iraki, ingabo za leta zunze ubumwe za Amerika
zataye muri yombi Abu Abbas wari umuyobozi w’umutwe wa Palestine Liberation
Front.
Mu
2013: Abantu bagera kuri 20 baguye mu gitero cyagabwe mu mugi wa Mogadishu muri
Somaliya.
Muri
uyu mwaka kandi umunyarwenya w’umunyamerika Kevin Hart yatawe muri yombi muri
leta ya California nyuma yo gukekwaho gutwara imodoka yanyoye ibisindisha.
Mu
2018: Muhanzikazi Beyonce yabaye umugore wa mbere w’umwirabura waririmbye mu
bitaramo bizwi nka Coachella Music Festival, ndetse amashusho ubwo yaririmbaga
yabaye amashusho y’igitaramo yarebwe cyane ku rubuga rwa YouTube.
Ibyamamare byavutse Taliki 14 Mata
Mu
1906: Umwami Faisal wa Arabia Saudite nibwo yavutse.
Umwami Faisal wa Arabia Saudite
Mu
1932: Loretta Lynn, umuhanzikazi w’umunyamerika nibwo yavutse.
Mu
1961: Robert Carlyle, umukinnyi wa sinema w’umwongereza nibwo yavutse.
Mu
1973: Adrien Brody, umukinnyi wa sinema w’umunyamerika nibwo yavutse.
Mu
1987: Wilson Kiprop, umunyakenya usiganwa ku maguru nibwo yavutse.
Umuhanzi
w’umunya-Tanzania, Kheri Sameer Rajabu (Mr Blue) nibwo yavutse.
Mu
1996: Keza Bagwire Joannah wabaye Miss Heritage 2015 mu Rwanda nibwo yavutse.
Keza Bagwire Joannah, Miss Heritage 2015
Mu
1999: Matteo Guendouzi, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umufaransa nibwo
yavutse.
Src:
On This Day & Famous Birthdays
TANGA IGITECYEREZO