RFL
Kigali

Taliki 14 Mata: Ubwato bwa Titanic bwagonze ikibuye cy’urubura (Iceberg) mu nyanja ya Atlantic: Menya ibyaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:14/04/2021 5:19
0


Taliki 14 Mata ni umunsi 104 mu minsi igize umwaka hakaba hasigaye iminsi 261 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.



Mu 1831: Ikiraro cyo mu mujyi wa Manchester, mu Bwongereza cyacitsemo kabiri nyuma y’uko abasirikare bagitambutseko bari mu karasisi.

Mu 1865: Abraham Lincoln wabaye Perezida wa 16 wa leta zunze ubumwe za Amerika yarashwe mu mutwe n’umugabo witwa John Wilkes Booth mu mugi wa Washington DC mu nzu y’imyidagaduro izwi nka Ford’s Theatre, nyuma aza kwitaba Imana ku munsi wakurikiyeho.

Muri uyu mwaka kandi, umunyamabanga wa leta zunze ubumwe za Amerika Bwana William H. Seward yatewe mu rugo rwe n’umugabo witwa Lewis Powell, ibi bikaba byarabaye bifitanye isano no n’iraswa rya Perezida Abraham Lincoln.

Mu 1903: Dr Harry Plotz yavumbuye urukingo rw’indwara ya Typhoide.

Mu 1912: Ubwato bwa Titanic bwagonze ikibuye cy’urubura (Iceberg) mu majyaruguru y’inyanja ya Atalantika ubwo bwakoraga urugendo rwavaga mu mugi wa Southampton mu Bwongereza bwerekeza mu mugi wa New York muri leta zunze ubumwe za Amerika.

Mu 1941: Leslie Pawson yatsinze irushanwa ryo gusiganwa ku maguru rizwi nka Boston Marathon ryabaga ku nshuro ya 45 akoresheje amasaha abiri, iminota 30 n’amasegonda 38.

Mu 1945: Indege z’Abanyamerika zarashe mu mugi wa Tokyo mu Buyapani zisenya ingoro y’ubwami yo muri iki gihugu.

Mu 1958: Icyogajuru cy’Abasoviyeti bise Sputnik 2 cyarimo Imbwa yahawe izina rya Laika cyahiriye mu kirere. Iyi mbwa (Laika) yaciye agahigo ko kuba inyamaswa ya mbere yageze mu isanzure.


Laika nicyo kinyabuzima cya mbere cyageze mu isanzure

Mu 1961: Muri Leta zunze ubumwe z’Abasoviyeti habaye bwa mbere igikorwa cyo gutambutsa ikiganiro mu buryo bwako kanya ibizwi nka Live Television Broadcast.

Mu 1962: George Pompidou yabaye Minisitiri w’intebe w’Ubufaransa nyuma yo kwegura kwa Michel Debré.

Mu 1965: Leta zunze ubumwe za Amerika zakoze igerageza ry’intwaro za Nikeleyeli (Nuclear test) ahazwi nka Nevada Test Site.

Mu 1967: General Gnassingbé Eyadéma yabaye Perezida wa gatatu wa Togo.

Mu 1978: Indege ya Boeing 707 ya Kampani Korean Airlines yarashwe n’Abasoviyeti nyuma yo kuyitiranya n’indege y’intasi y’Abanyamerika. Iyi ndege yarashwe misile nyuma y’uko Abasoviyeti barashe mu kirere babwira abapiloti kutaza mu kirere cyabo ariko abapiloti bari batwaye iyi ndege ntibabona ubutumwa abasoviyeti babahaga niko kubarasaho. Iyi ndege yaguye mu Nyanja ihitana abagenzi bose 269 n’abakozi bo mu ndege bari bayirimo.

Mu 1985: Alan Garcia yatorewe kuyobora Peru.

Mu 2002: Perezida wa Venezuela Hugo Chávez yagarutse mu biri bye nyuma y’iminsi ibiri yari ishize atawe muri yombi n’abasirikare bo muri icyi gihugu.

Mu 2003: Mu mugi wa Baghdad muri Iraki, ingabo za leta zunze ubumwe za Amerika zataye muri yombi Abu Abbas wari umuyobozi w’umutwe wa Palestine Liberation Front. 

Mu 2013: Abantu bagera kuri 20 baguye mu gitero cyagabwe mu mugi wa Mogadishu muri Somaliya.

Muri uyu mwaka kandi umunyarwenya w’umunyamerika Kevin Hart yatawe muri yombi muri leta ya California nyuma yo gukekwaho gutwara imodoka yanyoye ibisindisha.

Mu 2018: Muhanzikazi Beyonce yabaye umugore wa mbere w’umwirabura waririmbye mu bitaramo bizwi nka Coachella Music Festival, ndetse amashusho ubwo yaririmbaga yabaye amashusho y’igitaramo yarebwe cyane ku rubuga rwa YouTube.

 

Ibyamamare byavutse Taliki 14 Mata

 

Mu 1906: Umwami Faisal wa Arabia Saudite nibwo yavutse.


Umwami Faisal wa Arabia Saudite

Mu 1932: Loretta Lynn, umuhanzikazi w’umunyamerika nibwo yavutse.

Mu 1961: Robert Carlyle, umukinnyi wa sinema w’umwongereza nibwo yavutse.

Mu 1973: Adrien Brody, umukinnyi wa sinema w’umunyamerika nibwo yavutse.

Mu 1987: Wilson Kiprop, umunyakenya usiganwa ku maguru nibwo yavutse.

Umuhanzi w’umunya-Tanzania, Kheri Sameer Rajabu (Mr Blue) nibwo yavutse.

Mu 1996: Keza Bagwire Joannah wabaye Miss Heritage 2015 mu Rwanda nibwo yavutse.


Keza Bagwire Joannah, Miss Heritage 2015

Mu 1999: Matteo Guendouzi, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umufaransa nibwo yavutse.

 

Src: On This Day & Famous Birthdays

   






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND