Umuhanga yaragize ati ”Utagira abanzi ni udakora”. Ibi ni nako bigenda ku kigo cya Facebook,inc n'umuyobozi wacyo. Iki kigo gikunze kujya imbizi na benshi kubera iterambere rihambaye kigeraho bityo aba bantu baba bakirwanya ahanini bashobora no kugera ku muyobozi wacyo mukuru.
Gukora
ukiteza imbere ni byiza kandi ni ngenzi mu rugendo rw’ubuzima bwa buri muntu
wese, gusa nanone n'ubwo benshi bakora hari igihe bagenda bahura n’ibigusha
ndetse ku badafite imitima ikomeye bakagenda batsikira. Iyi mpamvu y'abakurwanya
kubera ibikorwa ni yo ituma abakire benshi cyangwa ibigo byinshi bigira ingengo
y’imali bishobora mu gushakira abakozi babyo umutekano.
“Ni nk'aho yitiranwa
na Facebook, niyo mpamvu abafite amarangamutima mabi ku kigo cyacu baza bareba
MarK Zuckerberg”. Ibi byatangajwe mu itangazo ryerekana uko imimere n’imiterere y’iki
kigo yari yifashe mu mwaka wa 2020, aha ni naho yanatangarijwe uko byari
byifashe ku bijyane n’umutekano w’umuyobozi mukuru wa Facebook.
Nk'uko
byatangajwe, amafaranga yashorwaga mu bikorwa byo kurinda ubusugire bw’umutekano
wa Zuckerberg yarikubye kubera icyorezo cya covid-19.
Mu mwaka wa
2020, amafaranga yo kurinda urugo rwa Zuckerberg hamwe n’umuryango we ahwanye
na miliyoni 23 z'amadorali y'America - asaga miliyari 22 z'amafaranga y’u Rwanda.
Nyuma y’izi miliyari zashowe mu kurinda urugo rwe ndetse n’umuryango we
hiyongeraho agera kuri miliyoni 10 zo kumurinda we wenyine ndetse n’ibindi
bintu byose ashobora guhura nabyo byamubuza uburyo.
Nk'uko
twabivuze amafaraga yashowe mu kurinda uyu muherwe akaba n’umubyeyi wa Facebook
ni menshi cyane ugereranije n'ayatanzwe mu mwaka wa 2019 mu kurinda umutekano we
kuko yari miliyoni 13.4 naho muri 2018 yari miliyoni 10.4 za madorali.
Ku rundi
ruhande benshi batangariye aya mafaranga, gusa nk'uko byerekanwa n’ikigo cya
Facebook,inc, umushahara wa Zuckeberg ku mwaka ungana n'idorali rimwe ni ukuvuga uyashyize mu manyarwanda ashobora kugera kuri 996 Rwf,
aya mafaranga angana n'ay'umuhinzi wa nyakabyizi.
Ntabwo uyu
ariwe muherwe wenyine ushora akayabo kenshi mu gucunga umutekano we ku Isi kuko
benshi mu batunzi ku Isi cyangwa abandi bantu bahora bafite abantu babarwanya
ndetse baba banifuza kubatwara ubuzima cyangwa gukora ikindi cyose cyabasubiza
hasi.
Src: Theverge.com
TANGA IGITECYEREZO