RFL
Kigali

Abayisilamu bagiye gutangira igisibo gitagatifu cya Ramadhan

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/04/2021 19:40
1


Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC) watangaje ko guhera kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Mata 2021, Abayisilamu hirya no hino ku Isi barimo n’abo mu Rwanda batangira igisibo gitagatifu cya Ramadhan.



Igisibo cya Ramadhan ni ukwezi gutagatifu ku bayisilamu aho bahurira mu masengesho, bakiyiriza, bagasangira amafunguro ku mugoroba ariko nako bakora ibikorwa by’urukundo ku bantu batandukanye.

Mu gisibo kandi, abayilisamu bariyiza kuva izuba rirashe kugeza rirenze. Bicisha bugufi bakihana ibyaha, bakegera kandi bakiyunga na Allah.

Mu itangazo ririho umukono wa Mufti w’ u Rwanda Sheikh Salim Hitimana rivuga ko “Abayisilamu bose n’Abanyarwanda muri rusange ko igisibo cy’ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan kizatangira ejo ku wa Kabiri tariki 13 Mata 2021.” Abayisilamu bose bifurijwe kuzagira igisibo cyuje umugisha.

Mu gisibo cya Ramadhan abayoboke ba Islam bongera amasengesho bakegera Imana kurushaho bakabikora bigomwa bimwe mu byo bakunda. Aba Islam bizera ko igisibo cya Ramadhan ari itegeko Imana yahaye abayemera ibicishije ku ntumwa ya yo Muhamadi.

Abayisalamu bagiye gutangira igisibo mu gihe u Rwanda n’Isi bahanganye n’icyorezo cya Covid-19, aho hari amabwiriza agomba kubahirizwa mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry'iki cyorezo gikomeje kwica ibihumbi by’abantu ku Isi.


Abayisilamu bazatangira igisibo gitagatifu cya Ramadhan kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Mata 2021






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • HATANGIMANA BADROU 1 week ago
    Assalamualaikum Nashabaga ko mwabwir amasaha dutangiriraho igisibo nayo dufunguriraho





Inyarwanda BACKGROUND