RFL
Kigali

Perezida Paul Kagame n’abandi bakuru b'ibihugu bitabiriye inama y'iminsi 2 yiga ku buryo Afurika yakwikorera inkingo za Covid-19

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:12/04/2021 15:40
0


Inama y’iminsi 2 igamije kureba uko Africa yakora inkingo zayo, yatangiye kuri uyu Mbere tariki 12 Mata 2021 ikaba izasozwa ejo kuwa 13 Mata 2021. Iyi nama iyobowe na Perezida w’umuryango wa Africa Yunze Ubumwe, Félix Tshisekedi ikaba irimo n'abakuru b'ibihugu benshi ndetse bigaragara ko Dr Tedros uyoboye OMS ari mu bazayitabira.



Kuri uyu munsi wa none abantu banduye icyorezo cya Covid-19, barabarirwa kuri 136,756,646 naho abamaze kwamburwa ubuzima n’iki cyorezo baragera kuri 2,951,737 ku Isi yose, bivuze ko cyahitanye abagera 2.15% byabakirwaye.

Nyuma y'uko bwana Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus uyobora ishami ry’umuryango w'abibumye ryita ku buzima ku Isi (World health Organization) atangaje ko ku Isi hariho ubusumbane mu gusaranganya inkingo, ku ruhande rwa Africa abayobozi b'ibihugu bahuriye mu nama igamije kungurana ibitekerezo ku cyafasha Africa mu kuba yahashya iki cyorezo.

Covid-19 ni icyorezo cyazahaje Isi ndetse kigira ayo ifundi igira ibivuzo kigeze mu bihugu byari biri mu nzira y'amajyambere ndetse byinshi ni ibyo ku mugabane wa Africa. Iyi nama iyobowe na Perezida wa DRC bwana Félix Tshisekedi yitabiriwe n’abayobozi banyuranye b'ibihugu bya Africa ndetse na Perezida w’igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame. 

Iyi nama iri gukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga rishingiye ku rubuga rwa Zoom ikaba yatumijwe n'Umuryango wa Afrika Yunze Ubumwe ku bufatanye n’Umuryango ushinzwe gukumira ndetse no kurwanya indwara muri Africa (Africa Centres for Disease Control and Prevention). 

 Abayobozi bitabiriye iyi nama igiye kumara iminsi ibiri


Kuri uyu munsi wa none mu bihugu bigera kuri 55 bigize umugabane wa Africa, ibigera kuri 44 byafashe inkingo naho ibigera kuri 32 ni byo byatangiye gukingira abaturage babyo. Ku ruhande rw’u Rwanda hari gahunda yo gukingira nibura akagera kuri 30% kugeza mu mpera za 2021 ndetse muri 2022 hazagerwaho akagera kuri 60% by'abaturage b’u Rwanda.

Src: RBA,WHO,worldometers






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND