RFL
Kigali

#Kwibuka27: "Bana natwe Mwami mu gihe twibuka, omora ibikomere ku mutima" Muvunyi Innocent mu ndirimbo y'ihumure 'Bana natwe'-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/04/2021 13:05
0


"Bana natwe Mwami mu gihe twibuka, omora ibikomere ku mitima, murikira abari mu mwijima babone umucyo wawe, twese tuvuge ngo Jenoside ntizasubira ukundi. Abanyarwanda mu ijwi rimwe dusabiye igihugu cyacu, ibyababaye ntibizongere". Ayo ni amwe mu magambo y'ihumure ari mu ndirimbo 'Bana natwe' y'umuhanzi Muvunyi Innocent.



Innocent Muvunyi ni umuhanzi nyarwanda ukorera umuziki we muri Zambia mu mujyi wa Lusaka akaba ari na ho aba akanahakorera akazi k'ubuganga. Muri iki gihe u Rwanda n'Isi yose muri rusange bari mu kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Muvunyi Innocent yatanze ubutumwa bw'ihumure binyuze mu ndirimbo yashyize hanze mu ntangiriro z'ukwezi kwa Mata.

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Muvunyi Innocent ubwo yavugaga kuri iyi ndirimbo ye nshya, yagize ati "'Bana Natwe' ni indirimbo ifite ubutumwa bugenewe ibi bihe turimo byo #Kwibuka27. Nejejwe no kuyibasangiza ngo niba bibanogeye namwe muyisangize abandi. Twibuke twiyubaka, kandi turusheho kwegera Imana kugira ngo umucyo wayo w'ahera usakare mu mitima yacu". 


Muvunyi Innocent yatanze ubutumwa bw'ihumure mu #Kwibuka27

UMVA HANO INDIRIMBO 'BANA NATWE' INDIRIMBO YA MUVUNYI INNOCENT








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND