RFL
Kigali

#Kwibuka27: Ku itariki nk'iyi mu 1994, Boutros Ghali yategetse ko Ingabo za MINUAR ziva mu Rwanda

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:12/04/2021 9:59
0


Umunsi runaka burya ugira amateka yawo yawuranze meza cyangwa mabi. Mu Rwanda Tariki nk’iyi 12 Mata ni amateka atazibagirana yashegeshe benshi ubwo Abatutsi bari bakomeje kwicirwa hirya no hino mu Rwanda.



Ku munsi nk’uyu w’itariki ya 12 Mata mu 1994, Leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu. Inyandiko ya CNLG iragaragaza hamwe mu hantu hashoboye kumenyekana hiciwe Abatutsi kuri iyi tariki mu 1994 na bamwe mu bantu bari bakomeye bavuze amagambo yuje urwango akangurira ubwicanyi.

Tariki ya 12 Mata, Karemera Frodouard wa MDR-Power yavugiye kuri Radio Rwanda ko intambara ireba buri wese, ibi akaba yarabisubiyemo inshuro nyinshi mu byumweru byakurikiye.

Yasabye abahutu kudasubiranamo ubwabo, ahubwo ko bagomba gufatanya n’ingabo mu kurangiza “akazi”. Ayo yari ambwiriza yarebaga cyane cyane abayoboke ba MDR-Power abasaba kwibagirwa amacakubiri yari hagati yabo na MRND na CDR, ahubwo bagafatanya nabo mu guhiga Abatutsi. 

Uwo munsi, Radio Rwanda yasohoye itangazo riturutse muri minisiteri y’ingabo. Iryo tangazo ryavugaga ko “nta macakaburi yari mu ngabo no mu Bahutu muri rusange.  Rikomeza rivuga ko abasirikari, abajandarume, n’Abanyarwanda bose bafashe icyemezo cyo kurwanya umwanzi wabo, kandi ngo bose baramuzi. Ngo umwanzi aracyari wa wundi, umwe washatse kugarura ingoma ya Cyami, watsinzwe”. Iyo minisiteri yasabye abasirikari, abajandarume, abaturage gukorera hamwe, gukora amarondo no kurwanya umwanzi.

Uwo munsi guverinoma y’abicanyi yavuye i Kigali ijya gukorera i Gitarama, ihuza ibikorwa inashishikariza kurimbura Abatutsi muri perefegitura zose z’igihugu. Tariki ya 12/4/1994 kandi, ingabo za MINUAR zamenyesheje Jenerali Romeo Dallaire ko Abatutsi bari barimo kwicwa muri Gisenyi na Kibungo. 

Ubwe yivugiye uwo munsi ko muri Kigali intumbi nyinshi zapakirwaga n’abanyururu mu bimodoka bisanzwe bikoreshwa ku mihanda, zikabajugunywa mu bisimu byari byacukuwe na za kateripurari. Ibi bimodoka n’ibi bimashini byari ibya serivisi ya Minisiteri y’imirimo ya Leta bitaga  “ponts et chaussée” yayoborwaga na Ntirivamunda Alphonse umukwe wa perezida Habyarimana Juvenal. Ntilivamunda yahungiye mu Bufransa.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abaibumye, Boutros-Ghali yavuze ko MINUAR igomba kuva mu Rwanda muri Jenoside. Igihe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ububirigi W. Claes yari i Bonn mu Budage, yabwiye Boutros Boutros-Ghali ko “MINUAR ntacyo ikimaze mu Rwanda, ko MINUAR yari mu kaga. ko mu Rwanda Ababirigi bafitiwe urwango”. 

Atanga igitekerezo ko MINUAR yavanwa mu Rwanda.» Boutros-Ghali amusubiza ko “nawe ashyigikiye icyo gitekerezo». Kugeza uwo nunsi Umuryango w’Abibumye wari waranze kongerera ububasha MINUAR n’ubwo Dallaire atahwemye kubisaba. Igihe cya Jenoside, Boutros-Boutros Ghali yari mu ngendo i Burayi, arazikomeza atitaye ku ntabaza za MINUAR zavugaga ko mu Rwanda abantu batagira ingano bishwe guhera tariki ya 7/4/1994.

Abatutsi barishwe i Nyawera na Mukarange muri Kayonza. I Nyawera, mu Murenge wa Mukarange, mu Karere ka Kayonza, mu matariki ya 11-12 Mata1994 habaye igikorwa cy’ubwicanyi burimo ubugome bukomeye.

SRC: CNLG






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND