RFL
Kigali

#Kwibuka27: Twange ikibi, ababi n’ibibi byabo muri ibi bihe twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi-Young Grace

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:10/04/2021 15:15
0


Marie Grace Abayizera wamamaye nka Young Grace muri muzika ni umwe mu baraperi b’abakobwa bagezweho muri iki gihe akaba ari n’umwe mu batangiye umuziki mbere kuko yatangiye mu mwaka wa 2010.



Uyu muraperikazi ni umwe mu bahanzi bageneye butumwa abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe abatutsi. Mu kiganiro kihariye yahaye inyaRwanda twamubajije ubutumwa bwe nk’umuhanzi muri ibi bihe, asubiza agira ati:

"Ubutumwa naha abanyarwanda n'ihumure no gukomera cyane muri ibi bihe bitoroshye nkomeza buri muntu wese wagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ngira nti komera kandi humura’’.


Uyu muhanzi wakomoje no ku musanzu we nk'umuhanzi mu kubaka u Rwanda rushya rwifuzwa na buri wese, yavuze ko ari ugusenyera umugozi umwe no gusigasira ibyo igihugu cyagezeho no kugikorera ndetse 'tugaharanira ko Jenoside itazongera ukundi'

Asoza hari icyo yasabye urubyiruko kuko ari nawo mubare munini wagize uruhare mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba yavuze ko ari ugukomeza gusigasira ibyagezweho ati: "Icyo nasaba urubyiruko ni ukwibuka twiyubaka ndetse no gusenyera umugozi umwe kugira ngo ibyabaye ntibizongere ukundi twange ikibi, ababi n’ibibi byabo".








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND