Ubutumwa buri gutangwa n’abahanzi batandukanye muri iki gihe u Rwanda n’inshuti zarwo bari kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 abasaga Miliyoni bakahasiga ubuzima, abahanzi bakiri bato bagize Next Generation Band batambuije ubutumwa mu ndirimbo bise “Impore Rwanda” batuye Abanyarwanda muri ibi bihe.
Twavuga ko Next Generation Band, ari itsinda ritamenyerewe
mu Rwanda, ni abana bato bari mu kigero cy'imyaka 18 bihurije hamwe. Ni abahungu n’abakobwa
ubu ni 12 bose hamwe. Next Generation yatangijwe n’umukobwa witwa Neema Hoziane muri Nyakanga 2020 iba itangiye
gukora bahuje ibitekerezo. Ni itsinda rigizwe n'abaririmbyi n’abacuranzi.
Next Generation Band
Neema Hoziana aganira na InyaRwanda, avuga ko Next Generation
band imaze gushyira hanze indirimbo imwe yitwa ‘Impore Rwanda', akavuga ko
izindi zitarajya hanze. Akomeza avuga ko
Indirimbo ‘Impore Rwanda ari iyo guhumuriza Abanyarwanda ku bw'icuraburundi banyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, no kubakangurira ko ejo ari heza cyane kandi
ko ibyabaye bitazongera.
Nabo bari muri Next Generation Band
Hanyuma igitekerezo
cyo gushinga iyi band, Neema avuga ko
yitegereje Band zo mu Rwanda agasanga iziganjemo abana bato ntazihari. Yagize
ati: “Igitekerezo nakigize nyuma yo kubona ko mu Rwanda nta Band y'abana ihari
yagezaho abantu ubutumwa butandukanye kandi n’abana nabo bakwiye kugira uruhare
mu gutambutsa ubutumwa binyuze muri
muzika.”.
Neema Hoziana washinze Next Generation Band
TANGA IGITECYEREZO